Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Jado Sinza, afatanyije n’umufasha we Esther, basohoye indirimbo nshya bise "Yankijije Burundu".
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2026. Jado Sinza aganira na Paradise, yasobanuye ko iyi ndirimbo yubakiye ku butumwa bw’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo no ku mpinduka zibaho ku muntu wemeye Kristo.
Jado Sinza yavuze ko "Yankijije Burundu" ari indirimbo ishingiye ku kuri kwa Bibiliya, igaragaza ko umuntu wakiriye Yesu aba abaye icyaremwe gishya, ubuzima bwa kera bugashira hagatangira ubuzima bushya.
Yagize ati: “’Yankijije Burundu’ ni indirimbo ivuga ku mbaraga z’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Yubakiye ku kuri kwa Bibiliya kuvuga ko umuntu wemeye Kristo aba abaye icyaremwe gishya; ubuzima bwa kera burashira, hagatangira ubuzima bushya bwuzuye ibyiringiro n’ubuntu bw’Imana.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo ari uko amaraso ya Yesu ahumanura ibyaha kandi agahindura ubuzima bw’umuntu mu buryo bwuzuye.
Ati: “Ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo ni uko amaraso ya Yesu ahumanura ibyaha kandi agahindura ubuzima bw’umuntu burundu. Ni yo mpamvu amagambo agira ati: ‘Ndi icyaremwe gishya muri Kristo, ibya kera byararangiye, dore byose byahindutse bishya. Yesu yankijije burundu.’”
Jado Sinza yavuze kandi ko iyi ndirimbo itagamije gushimisha amatwi gusa, ahubwo ko igamije kubaka ukwizera no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo igamije gukomeza abafite kwizera no guha ibyiringiro abataramenya Kristo, ibibutsa ko nta buzima bwananiranye Imana idashobora guhindura. Ni ubutumwa bw’urukundo, imbabazi n’agakiza bubwira buri wese ko muri Kristo hari intangiriro nshya.”
Jado Sinza & Esther bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel
Indirimbo "Yankijije Burundu" yageze kuri YouTube. Yirebe none aha