× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo Ni Nde Utagushima iri mu zizayinjiza muri BK Arena

Category: Choirs  »  18 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo Ni Nde Utagushima iri mu zizayinjiza muri BK Arena

Korali Ambassadors of Christ yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ni Nde Utagushima", ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2026, ikaba iri mu ndirimbo zizaba zigize igitaramo gikomeye giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze ivuga ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Bavuze ko bagiye baririmba mu njyana zitandukanye, ariko kuri iyi nshuro bahisemo kuririmba mu njyana Gakondo y’u Rwanda. Mu gihe iyi ndirimbo isohotse, Ambassadors of Christ ikomeje imyiteguro y’igitaramo cyayo gikomeye kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse hirya no hino.

Itike ya Platinum igura 50,000 Frw, iya CIP ikagura 30,000 Frw, Premium ikagura 25,000 Frw, mu gihe Ground Floor igura 20,000 Frw.

Hari kandi ibyiciro bya Lower Zone na Upper Zone byashyiriweho igabanyirizwa ry’igihe gito (Early Bird), aho Lower Zone iri kugura 10,000 Frw ivuye kuri 15,000 Frw, naho Upper Zone ikagura 5,000 Frw ivuye ku 10,000 Frw.

Amatike agurirwa ku rubuga www.ticqet.rw, cyangwa hakifashishwa kode ya telefoni *513*1*1#, ndetse n’abifuza ibindi bisobanuro bashobora guhamagara kuri 0787837802.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30, Ambassadors of Christ ntiyagarukiye ku muziki gusa. Mu mezi ashize yakoze ibikorwa by’urukundo n’ivugabutumwa birimo gutera ibiti, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge i Gitagata no mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, banavuga ubutumwa bwiza muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere).

Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo "Nimekupata Yesu" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 55 kuri YouTube, "Yatupasa Kushukuru" imaze kurebwa miliyoni 17, "Hoziana" ifite miliyoni 15, "Ni Kwanini" na "Kwetu Pazuri" zombi zirebwe miliyoni 12, ndetse na "Yesu We!" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 11.

Abakunzi ba Ambassadors of Christ bavuga ko "Ni Nde Utagushima" ari indi ntambwe ikomeye muri uru rugendo rw’imyaka 30, mu gihe benshi bategereje kuzayumva imbonankubone mu gitaramo "God Painted Our Story" kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Ambassadors of Christ — Ni Nde Utagushima Yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.