× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kubwira inyeshamba ko uri umukirisito muri Afurika byagukiza cyangwa bikakwicisha

Category: Testimonies  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Kubwira inyeshamba ko uri umukirisito muri Afurika byagukiza cyangwa bikakwicisha

Mu ntambara zibasira ibihugu bya Afurika ahanini izi nyeshamba zibasira abihaye Imana nk’uko hari nabakizwa n’Izina rya Yesu.

Mu ntara y’iburasirazuba ya Pendembu muri Siyera Lewone, igihe intambara yateraga mu mwaka wa 1991.

Andrew atanga ubuhamya ukuntu kuba umukristo byamukijije inyeshamba

Igihe kimwe ari nyuma ya saa sita, inyeshyamba zinjiye mu mudugudu w’iwacu zimara hafi amasaha abiri zirasa mu kirere. Bamwe muri zo bari abana ku buryo no gutwara imbunda byabagoraga cyane. Basaga nabi cyane, ari imihirimbiri, bafite imisatsi y’injwiri kandi wabonaga bameze nk’abanyoye ibiyobyabwenge.

Ku munsi wakurikiyeho ubwicanyi bwaratangiye. Abantu bacibwaga amaguru n’amaboko cyangwa bakicwa. Abagore bafatwaga ku ngufu. Ibintu byari byazambye. Umuvandimwe Amara Babawo n’umuryango we n’abantu bane bashimishijwe bahungiye iwanjye. Twari dufite ubwoba bwinshi.

Bidatinze umukuru w’inyeshyamba yaraje adutegeka ko mu gitondo tujya mu myitozo ya gisirikare. Twari twariyemeje kutagira aho tubogamira, nubwo ibyo byari gutuma twicwa. Iryo joro hafi ya ryose twaraye dusenga. Twarazindutse dufata isomo ry’umunsi, hanyuma dutegereza ko inyeshyamba zigaruka. Ntizagarutse.

Nyuma yaho umukuru w’inyeshyamba n’abasirikare be bane babohoje inzu yanjye. Batubwiye ko tuhaguma, bityo dukomeza kugira amateraniro kandi tukajya dufata isomo ry’umunsi. Hari abasirikare bavuze bati “murimo murasuzuma isomo ry’umunsi. Ntibari bashimishijwe na Bibiliya, ariko baratwubahaga.

Umunsi umwe umukuru w’abasirikare yaje kureba abasirikare bari bacumbitse iwanjye. Yatereye isaruti umuvandimwe Babawo kandi amuhereza umukono. Hanyuma yabwiye abo basirikare mu ijwi rikanganye ati “uyu mugabo ni bosi wanjye kandi ni bosi wanyu. Nihagira agasatsi ko ku mutwe we kagwa hasi cyangwa abo bari kumwe, muzahura n’ingorane. Murabyumva?”

Barikirije bati “yego bosi!” Hanyuma umukuru w’abasirikare yaduhaye ibaruwa yategekaga ingabo za RUF kutagira icyo zidutwara kuko turi abaturage b’abanyamahoro.

Hashize amezi runaka, imitwe y’inyeshyamba yasubiranyemo bituma duhungira mu gihugu duturanye cya Liberiya. Tugezeyo twahuye n’irindi tsinda ry’inyeshyamba rishaka kutugirira nabi. Twarababwiye tuti “turi Abakirisito.” Umusirikare umwe yaratubajije ati “none se muri Yohana 3:16 havuga iki?” Twamubwiye uko havuga, hanyuma aratureka turagenda.

Nyuma yaho, twahuye n’undi mukuru w’inyeshyamba ategeka ko jye n’umuvandimwe Babawo tumukurikira. Twagize ubwoba twumva ko birangiye. Hanyuma uwo mukuru w’inyeshyamba yatubwiye ko yari yariganye Bibiliya n’abamwe murabo mbere y’intambara.

Yaduhaye amafaranga kandi tumuha ibaruwa twari twandikiye abavandimwe bacu twari twaraburabye mu itorero ryari hafi aho arayibashyira. Bidatinze nyuma yaho, abavandimwe babiri batugezeho bafite imfashanyo kandi batujyana ahari umutekano.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.