× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chance wa Ben yagarutse ku gahinda ko kubura umwana we katumye yifuza kuva ku isi

Category: Testimonies  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Chance wa Ben yagarutse ku gahinda ko kubura umwana we katumye yifuza kuva ku isi

Umuhanzikazi Mbanza Chance uzwi nka Chance itsinda rya Ben & Chance, yashyize ahagaragara ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gupfusha imfura ye, avuga ko hari igihe yageze akumva ubuzima butakimufitiye igisobanuro, ndetse akifuza gupfa.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho we n’umugabo we bagarutse ku rugendo rwabo rwuzuyemo ibihe by’amarangamutima akomeye, birimo urukundo, ukwizera n’ibigeragezo bikomeye banyuzemo.

Chance yasobanuye ko mu mwaka wa 2015 yabyaye umwana utagejeje igihe, wavukiye amezi arindwi. Nubwo yari akiri muto, uwo mwana yabaye isoko y’ibyishimo mu muryango, kugeza igihe yitabaga Imana amaze amezi atanu n’ibyumweru bibiri.

Yavuze ko uwo munsi wabaye nk’inzozi mbi, kuko yari yasize umwana aryamye neza, agarutse agasanga atagihumeka. Nubwo yahise ajyanwa kwa muganga, abaganga bemeje ko ubuzima bwe bwari burangiye, ibintu byamukubise nk’inkuba.

Mu magambo yuzuyemo agahinda, Chance yavuze ko icyo gihe yumvaga isi imurangiriyeho, ndetse ko yigeze kwifuza ko ubuzima bwe bwahagarara, kuko yumvaga ari wenyine mu mubabaro ukabije.

Ati: “Numvaga umuntu wankorera ikintu cyiza mu buzima ari uwanyica icyo gihe, kuko numvaga aho ari afite irungu.”

Ibi bihe byakomereye cyane uyu mubyeyi, byiyongeraho amagambo y’abantu bamwe bamucaga intege, bamushinja kuba ari we watumye umwana apfa, abandi bakamwita ingumba, ibintu byarushijeho kumwongerera ububabare.

Gusa, nubwo byari bimeze bityo, Chance ashimangira ko atigeze aba wenyine, kuko umugabo we, Serugo Benjamin, yamubaye hafi mu buryo bwose, amufasha kongera kwiyubaka no kwakira ibyabaye nk’ubushake bw’Imana.

Nyuma y’imyaka ine yuzuye bategereje undi mwana, bongeye guhabwa umwana wabazaniye ibyishimo bishya. Kuri ubu, uyu muryango umaze kugira abana bane, barimo n’uwavutse mu ntangiriro za 2025.

Mu rugendo rwabo rw’umuziki, indirimbo yabo Yesu Arakora yafashe indi ntera, aho bavuga ko yayikomoye ku buhamya bw’ubuzima banyuzemo, igaragaza ko n’iyo ibintu bimeze nabi, Imana iba igikora ibitangaza.

Itsinda rya Ben & Chance rikomeje gukorera Imana binyuze mu muziki, ndetse kuri ubu riri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyiswe Easter Jubilee, kizaba tariki ya 5 Mata 2026.

Ubu buhamya bwa Chance bukomeje gukora ku mitima ya benshi, bugaragaza ko nubwo ubuzima bushobora kunyura mu bihe bikomeye, kwizera no kwihangana bishobora kongera gutanga icyizere cy’ejo hazaza.

Wagura itike yawe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.