× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amahoro abonerwa muri Kristo – Gilbert yasohoye Ndi Amahoro ashimangira ko Gicumbi ari icumbi ry’icyayi n’impano

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amahoro abonerwa muri Kristo – Gilbert yasohoye Ndi Amahoro ashimangira ko Gicumbi ari icumbi ry'icyayi n'impano

Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye bituma benshi babura amahoro yo mu mutima, umuramyi mushya Gilbert Bukuru yahisemo gukoresha impano ye mu kubwira abantu ko amahoro nyakuri atabonerwa mu bukire, mu cyubahiro cyangwa mu by’isi, ahubwo abonerwa muri Kristo Yesu wenyine. Ibi ni byo by’ingenzi bikubiye mu ndirimbo ye nshya yise "Ndi Amahoro".

Gilbert Bukuru ni umwe mu baramyi bafite umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki wa Gospel. Nubwo izina ritaratumbagira cyane mu ruhando rw’umuziki nyarwanda, ariko uyu muramyi ni uwo kwandika muri agenda yawe.

Gilbert Bukuru ni umusore wumutse

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Gilbert Bukuru utuye mu Karere ka Gicumbi iwabo wa Steven Karasira wogeje mu ibasi abahanzi hafi ya bose nka ya nkuru ya Messi na Yamal, yavuze ko intego ye atari ugushaka kwamamara, ahubwo ari ugukoresha impano Imana yamuhaye kugira ngo abantu benshi bamenye Kristo.

Uyu musore wirundumuye muri Kristo mu buzima busanzwe ni umukozi wa Leta. Avuga ko nubwo afite inshingano z’akazi, umurimo w’Imana ufite agaciro gakomeye mu buzima bwe.

Imyaka 14 mu gakiza, imyaka 12 mu murimo w’uburirimbyi

Gilbert yavuze ko urugendo rwe n’Imana rumaze imyaka myinshi, aho amaze imyaka 14 yakiriye agakiza ndetse n’imyaka 12 akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse kuba ari umuririmbyi wa Gospel, ni n’umubwiriza w’Ijambo ry’Imana, akaba asengera muri Restoration Church, aho akorera Imana afatanyije n’abandi bizera.

Yagize ati: "Ndi Amahoro" ni ubutumwa bwo kwizera Kristo

Gilbert avuga ko indirimbo ye nshya "Ndi Amahoro" itagamije gushimisha amatwi gusa, ahubwo igamije guhindura imitima y’abantu.

Asobanura ko ubutumwa bukubiyemo bushingiye ku kuri ko amahoro nyakuri atabonerwa mu by’isi, ahubwo abonerwa muri Kristo Yesu wenyine.

Ati: "Nta handi dushobora kubonera amahoro muri iyi si atari muri Kristo Yesu. Ni we wenyine ushobora kuzura ibyapfuye, agaha ubuzima ibidafite ubuzima. Nanone twavuye mu bubata bwa Satani, ubu turi abana b’Imana. Iyo turi muri Kristo, tuba dufite amahoro atuma nta kidutera ubwoba."

Ayo magambo agaragaza ukwizera kwe gukomeye no guhamagarira abantu bose kugarukira Imana, kuko ari yo soko ry’amahoro arambye adashingiye ku bihe umuntu arimo.

"Nta hantu Yesu adashobora kugukura"

Hari abavuga ko bitorohera abahanzi bakomoka mu cyaro kugera ku rwego rwo hejuru, ariko Gilbert we ntabyemera. Avuga ko umuntu wizeye Imana atagomba gucibwa intege n’aho akomoka cyangwa n’ibyo adafite.

"Ibyiringiro byanjye biri muri Yesu. Nta hantu adashobora kugukura cyangwa ngo akugeze. Ku muntu bishobora kugaragara nk’ibidashoboka, ariko mu mwuka Yesu ashoboye byose."

Aya magambo agaragaza ko icyizere cye kitubakiye ku bushobozi bw’umuntu, ahubwo gishingiye ku Mana ishobora guhindura amateka y’umuntu uwo ari we wese.

"Nkunda indirimbo zihesha Kristo icyubahiro"

Abajijwe niba hari umuhanzi afata nk’icyitegererezo, Gilbert yavuze ko yubaha kandi akunda abahanzi bose bakorera Imana by’ukuri.

Gilbert ati: "Nkunda indirimbo zose zihimbaza Kristo n’abazikora ndabakunda. Nta muhanzi umwe nahitamo nk’icyitegererezo kuko hari benshi bakora umurimo mwiza kandi ndabubaha."

Ibi bigaragaza umutima wo guha agaciro umurimo rusange wa Gospel aho guhitamo umuntu umwe gusa.

Afite intego yo gutegura Album no kuzayimurika

Nyuma yo gusohora "Ndi Amahoro", Gilbert yavuze ko afite izindi ndirimbo nyinshi ziteguye, kandi ko icyerekezo cye ari ugukora Album izaba ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza kubaka ukwizera no guhumuriza imitima.

Avuga ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo impano Imana yamuhaye ibe igikoresho cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Gicumbi yaba ihindutse icumbi ry’Icyayi n’Impano?

Ubusanzwe akarere ka Gicumbi kazwi nka kamwe mu turere tuzwiho ubuhinzi bw’icyayi gifite icyanga. Ibi bituma u Rwanda rwinjiza amadovize.

Uretse ubuhinzi bw’icyayi, Gilbert agaragaje ko aka karere gafite impano zitwikirije nka zahabu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana zikaba zikeneye amaboko y’itangazamakuru.

Indirimbo "Ndi Amahoro" ni ubutumire ku muntu wese uremerewe n’ibibazo, ufite ubwoba cyangwa ushaka ituze ry’umutima, bwo gusanga Kristo, kuko ari we wenyine ushobora gutanga amahoro aramba kandi adashira.

Gilbert yashyize hanze indirimbo nmshya "Ndi Amahoro"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDI AMAHORO" YA GILBERT BUKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.