× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yanguze amaraso! Ubutumwa buhembura ubugingo mu ndirimbo nshya ya Korali Abaragwa

Category: Choirs  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yanguze amaraso! Ubutumwa buhembura ubugingo mu ndirimbo nshya ya Korali Abaragwa

Hashize iminsi 6 Abaragwa Choir ADEPR Kicukiro Shell isohoye indirimbo nshya bise "Yanguze amaraso".

Ku bizera Kristo nk’umwami n’umukiza wabo bafata Umusaraba nk’ibendera ry’abakijijwe. Ibi bituma baha agaciro gakomeye Umusaraba nk’uko umuririmbyi wa 424 mu ndirimbo zo gushimisha Imana yagize ati: "Ndashim’umusaraba wa Yesu, ndashima ya mva nziza ariko cyane cyane ndashima Umwami Yesu."

Kuri ubu Abaragwa Choir irashimirwa ku bw’umusanzu mwiza yatanze mu ndirimbo "Yanguze amaraso" yibutsa abantu ko batakiri imbata y’ikibi cyose kuko Kristo yabaguze amaraso y’igiciro. Ni indirimbo ikoze mu njyana ya reggae.

Iyi ndirimbo igira iti: "Yanguze amaraso Yesu ampindura umwizerwa imbere y’Imana sinkiri imbata y’ikibi cyose ubu ndi umwana w’Imana."

Nagiriwe imbabazi nuhagiwe n’urukundo

Muri iyi ndirimbo Abaragwa Choir mu mashimwe aremereye mvamutima bashimangira akamaro k’imbabazi umwana w’umuntu yagiriwe ku bw’amaraso ya Yesu Kristo. Bati: "Nagiriwe imbabazi nuhagiwe n’urukundo n’ubuntu bw’Imana."

Ubusesenguzi: Akamaro k’iyi ndirimbo ku bugingo.

Ubusanzwe umurima ukenera amazi kugira ngo ibimera bibashe Gukura neza, ibi bituma igihe umuhinzi ateye ingemwe muri pepiniyeri ataganya uburyo ingemwe ahinze zizabona amazi. Iyo Izuba rivuye umuhinzi yuhira ingemwe ze kuko iyo zibuze amazi ziruma .

Ibi bituma umuhinzi w’umuhanga wasobanukiwe ibyerekeranye n’iteganyagihe ahitamo guhinga hafi y’amasoko y’imigezi. Uku ni ko n’umukristo akenera ubutumwa bwuhira ubugingo bwe kuko iyo ubwo butumwa bubuze ashobora kwisanga yaguye umwuma mu buryo bw’umwuka.

Ubu butumwa umukristo akenera mu buzima bwa buri munsi ni ubumwibutsa amaraso y’igiciro yamenewe na Yesu Kristo ku musaraba I golgota bwamuhesheje agakiza nk’uko Paulo yabigarutseho mu rwandiko rwa 1 yandikiye ab’i Korinto 6:20 "Mwaguzwe amaraso muri igiciro".

Umukristo akenera impemburabugingo mu butumwa bumwibutsa itandukaniro ry’umusaraba wa Kristo n’indi misaraba yabayeho dore ko uyu musaraba ari wo wonyine watumye imitwaro yari ituremereye igwa(ibyaha byacu).

Umukristo kandi akenera ubutumwa bumwibutsa urugendo yagendanye na Kristo uzwiho kudatererana abamwizeye no mu bihe by’amakuba. Ibi Pawulo yabigarutseho mu gitabo cya 2 Timoteyo 4:16; "Mu iburana ryanjye rya mbere ntawampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!

2 Timoteyo 4:17 "Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare.

Kwibutsa abatuye isi ko Kristo yabaguze amaraso y’igiciro ni umusanzu ukomeye ku batuye isi yose, ni ubutumwa bukenewe muri iki gihe. Gusa ibi si inzaduka kuri Korali Abaragwa doreko usanga indirimbo bahabwa na mwuka wera ziganjemo ubu butumwa.

Kuri ubu Abaragwa Choir iyobowe na Bwana Iranzi Eric. Iyi ndirimbo yabo nshya isohotse mu gihe hashize igihe gito itaramiye abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe" Yadukunze Urukundo Live Concert" cyabaye tariki ya 13/09/2025. Ni igitaramo n’ubundi cyibutsaga abantu ibikubiye mu rukundo rwa Yesu Kristo.

Korali Abaragwa yatangiye ivugabutumwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangira ari korali y’abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru, nyuma iza kwitwa izina Abaragwa mu 1998. Kuri ubu Imaze kugira abaririmbyi 95.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.