Uruganda rw’ibinyobwa rwa Bralirwa, rubinyujije muri Vital’O rwateye inkunga igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" cya Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke.
Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bihuza abantu binyuze mu muziki wa Gospel, Bralirwa Plc ibinyujije ku kinyobwa cyayo Vital’O yifatanyije na Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke mu gutera inkunga igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert", giteganyijwe ku wa 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali.
Igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" kizaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye Siloam Choir yateguye mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Biteganyijwe ko kizahuza ibihumbi by’abakunzi ba Gospel, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Siloam Choir yatangaje ko yishimiye ubufatanye n’abaterankunga batandukanye, barimo Vitalo, bwafashije imyiteguro y’iki gitaramo kugenda neza, inasaba abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzitabira ari benshi kugira ngo bafatanye mu kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kizanitabirwa na Nyarugenge Worship Team, aho Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaies Ndayizeye azigisha Ijambo ry’Imana, kikazaba umwanya wihariye wo kwishimira imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora ivugabutumwa no gukomeza kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu binyuze mu muziki.
Ibyo wamenya ku mazi Vitalo’O yateye inkunga igitaramo cya Siloam Choir
Amazi ya Vital’O, akomeje guca agahigo ku isoko ry’u Rwanda kubera ko ari meza, akaba ahendutse kandi yujuje ubuziranenge. Ni amazi asa neza cyane, bikaba akarusho ku cyanga cyayo. Iyo ufite inyota, ukanywa aya mazi bihita biba mahwi kuko uba uteye ishoti icyaka.
Ku wa 17 Gashyantare 2024 ni bwo uruganda rwa ’Bralirwa Plc’ rwamuritse amazi mashya ya Vitalo’O, mu birori byebereye muri Kozo Kigali Restaurant, byitabirwa n’abarimo Miss Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018.
Aya mazi ari mu macupa abiri meza harimo irya santilitilo 50 rikozwe muri pulasitiki (ridasubizwa) ndetse n’irya santilitilo 30 ry’icyuma ryo risubizwa ku ruganda.
Amazi ya Vitalo’O ntabwo ahenze. Usibye kuba ahendutse, afite icyanga kuri buri wese wamaze gusobanukirwa n’ibanga ryayo. Abakora aya mazi bafite intero igira iti: “Amazi ni ubuzima, amazi ni ingenzi kandi Amazi ni Vital’O."
Ubwo aya mazi ya Vital’O yageraga ku isoko, yaje ahasanga andi ya ’Vitalo’O yamenyekanye nka Eau Gazeuse imaze imyaka irenga 50 ku isoko. Vital’o’s ikozwe mu buryo bw’umwemerere, ikaba iza mu icupa ry’ikirahure rya Santilitiro (CL) 30 n’icupa rya pulasitike rya Santilitiro 50.
Kuri ubu inkuru nziza yaryoheye nk’ubuki abakristo ni uko Vital’O yateye inkunga igitaramo cya Siloam Choir gitegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kubera ubuhanga bw’aba baririmbyi bamamaye mu ndirimbo "Warandondoye" yarebwe na Miliyoni 6.
Bishimiye cyane ko uruganda rukomeye mu gihugu ndetse rufatwa nka nimero ya mbere rwahaye amaboko abaririmbyi ba Gospel mu gitaramo gikomeye bari gutegura, bakaba bifuza ko byazakomeza rukazashyigikira n’abandi bakozi b’Imana.
Amazi ya Vital’O azwiho kumara icyaka
Siloam Choir yatumiye Nyarugenge Worship Team mu gitaramo "Ndi Uwa Kristo"
Reba imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe