Umuramyikazi Alicia Ufitimana uririmbana na murumuna we Germaine Ufitimana, akomeje gutera intambwe mu gucuranga Guitar. Umubyeyi we yavuze aho ageze nyuma yo kubigaragaza mu ndirimbo "Ibanga".
Nyuma y’uko indirimbo "Ibanga" ikomeje gukundwa n’abatari bake, abakunzi ba Alicia na Germaine bakomeje no kwibaza ku mpinduka zagaragaye muri iyi ndirimbo, zirimo kuba Alicia agaragara acuranga Guitar.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Papa Innocent, umubyeyi wa Alicia na Germaine akaba ari na we usanzwe ari umujyanama (Manager) wabo, yavuze ko Alicia akomeje urugendo rwo kwiga gucuranga Guitar kandi ko agenda atera intambwe.
Yagize ati: "Urabye biri kuza aho ageze, ariko aracuranga bike bishoboka."
Aya magambo ye yashimangiye ko nubwo ataragera ku rwego rwo gucuranga nk’umunyamwuga, Alicia akomeje kwitoza, kandi ibyo amaze kugeraho byagaragaye mu mashusho y’indirimbo "Ibanga", aho agaragara ayicuranga mu bice bitandukanye.
"Ibanga" ni yo ndirimbo iheruka gusohoka ya Alicia na Germaine, ikaba yarananditse amateka mashya mu rugendo rwabo nyuma yo kuba iya mbere yabo yujuje abantu barenga ibihumbi 100 bayirebye kuri YouTube mu masaha 24 ya mbere.
Mu butumwa aba bahanzi baherutse gusangiza abakunzi babo, bagaragaje ko umuziki kuri bo atari umwuga gusa, ahubwo ko ari umuhamagaro wo gukorera Imana.
Bagize bati: "Umuziki urenze kuba ishyaka ryacu, ni umuhamagaro wacu n’inzira dukoreramo Imana. Twiyeguriye kuyiramya no kuyihimbaza binyuze mu muziki, kandi dushimira ubudahemuka bwayo muri uru rugendo."
"Ibanga" yaje kwiyongera ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe z’aba bahanzi, nyuma y’izindi zirimo "Uriyo" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.1, "Rugaba" imaze kurebwa ibihumbi 871, "Urufatiro" imaze kurebwa ibihumbi 603;
"Ndahiriwe" imaze kurebwa ibihumbi 526, "Ibendera" imaze kurebwa ibihumbi 361, "Ihumure" imaze kurebwa ibihumbi 239, na "Wa Mugabo" imaze kurebwa ibihumbi 163 kuri YouTube.
Reba aho Alicia ageze yiga gucuranga Guitar mu ndirimbo Ibanga