"Twiteguye neza, nta bwoba dufite kuko tuyobowe n’Umwuka Wera." Aya ni amagambo yagarutsweho n’ubuyobozi bwa Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 8 Nyakanga 2026 muri Dove Hotel
Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke, yashimangiye ko idatewe ubwoba n’igitaramo, dore ko imyiteguro y’igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" igeze kure. Si ibyo gusa, basubije ibibazo bitandukanye abakunzi b’iyi korali bakunze kwibaza.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, kikaba kiri no mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 Siloam imaze mu murimo yatangiye nk’itsinda ry’abanyamasengesho.
"Siloam yatangiye ari itsinda ry’abanyamasengesho"
Ubuyobozi bwa Siloam Choir bwasobanuye ko amateka yayo atatangiriye ku kuririmba, ahubwo ko yatangiriye ku gusenga.
"Yatangiye ari itsinda ry’abanyamasengesho ahagana mu mwaka wa 1996. Ariko yaje kwitwa izina Siloam mu mwaka wa 1998 yongeraho umurimo wo kuririmba. Mbere twasengaga tutitwa Korali Siloam. Iyo tuvuga imyaka 30, haba harimo no gusenga, ariko imyaka tumaze turirimba ni 28."
Bwavuze ko kuri ubu iyi korali ifite abaririmbyi 145, barimo abasore, inkumi, abagabo n’abagore, bose bahuriye ku ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
"Intego si igitaramo, intego ni ukugeza abantu kuri Kristo"
Ubuyobozi bwa Siloam Choir bwagaragaje ko iki gitaramo gishingiye ku ijambo riboneka muri 1 Abakorinto 9:19-20, kandi ko intego yacyo ari ukwamamaza Kristo. Bati "Igitaramo kigamije kuvuga ubutumwa bwa Kristo."
Basobanuye ko ari yo mpamvu bahisemo ko kwinjira bizaba ari ubuntu. Bagize bati: "Kuba dukora igitaramo ku buntu si ikibazo. Niba hari icyo twakora ngo umuntu areke ibyaha twagikora uko cyaba kimeze cyose."
Banongeyeho bati: "Bibaye ngombwa ko kwihana ibyaha bishyirwaho igiciro, umuntu wenda bikaba bisaba ko ari umwe atangirwa miliyoni kugira ngo yihane, twabikora. Kandi na Leta yabishima, kubera ko byagabanya abantu bari muri gereza, ikagabanya abanyabyaha barimo n’abakoresha ibiyobyabwenge."
Ubuyobozi bwavuze ko nubwo gutegura igitaramo bisaba amafaranga menshi, bitazigera bibaca intege. "Nubwo bisaba ubushobozi bwo gukodesha aho kibera, ibicurangisho n’izindi mbaraga, ariko kuko hari abafashwa bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ibyo dutanga ni bike."
Mu gusubiza abibaza uburyo bashobora gukomeza gukora ibitaramo by’ubuntu, ubuyobozi bwa Siloam bwashimangiye ko butazigera bushyiraho amafaranga yo kwinjira. "Nta na rimwe tuzigera twishyuza."
Gusa bwavuze ko abazumva bashaka kubashyigikira bazabikora ku bushake. Buti: "Nubwo ari ubuntu, umuntu ushaka kudushyigikira yabikora kimwe n’uko dufite abafatanyabikorwa b’abaterankunga."
Icyatumye bahitamo Camp Kigali
Ku mpamvu bahisemo kwimurira igitaramo muri Camp Kigali, ubuyobozi bwa Siloam bwavuze ko byatewe n’ubwinshi bw’abakunzi babo.
"Ubushize mu mwaka wa 2023 twari twakoreye muri Dove Hotel, haba hato, abantu baraza basubirayo. Ariko ubu twahisemo Camp Kigali kugira ngo bose bazabashe kuhateranira."
Ubuyobozi bwavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo yatangiye kera kandi ko ubu hasigaye gukorwa ibikorwa bya nyuma.
Bati: "Harabura iminsi mike, turi gukora ibya nyuma kugira ngo igitaramo kibe. Imana iri kugenda idufasha, bimeze neza. Abaririmbyi bariteguye, ibyuma na byo bizahagera kare kugira ngo turwanye ibyatuma habaho gukererwa."
Ikindi kibazo cyagarutsweho cyane, ni impamvu igitaramo kitabereye mu rusengero.
Ubuyobozi bwa Siloam Choir bwasobanuye ko bwabikoze bugamije gukuraho imyumvire y’uko ubutumire bwaba ubwo guhindurira abantu amadini.
"Twahisemo kutagikorera mu rusengero kubera ko iyo umuntu umusabye ngo azaze mujyane gusengera mu rusengero atekereza ko ugiye kumugira uwo muri iryo torero."
Bwakomeje bugira buti: "Niba ari ADEPR ati ’agiye kungira Umupantekote’. Wamubwira muri Angilikani ati ’ubwo agiye kumpindura’. Nyamara muri Camp Kigali nta zina ry’itorero hafite."
Bwavuze ko buri wese azaza yumva ko aje kwa Kristo aho kujya mu idini runaka. Buti: "Uwo ari we wese uzahaza azibona aho hantu yiyumvemo ko ari uwa Kristo, aho kwishyira mu cyiciro cy’idini. Buri wese aratumiwe."
"Ubwiye umuntu ngo tujyane mu misa muri Kiliziya, akubwira ko ushaka kumuhindura Umugatolika. Ariko numubwira ngo ngwino tujyane muri ’Ndi Uwa Kristo’, azaza yumva ko aje kwa Kristo aho kumva ko aje guhindura idini."
"Imiryango izafungurwa saa munani"
Ubuyobozi bwa Siloam Choir bwatangaje ko abazitabira iki gitaramo bazatangira kwakirwa guhera Saa Munani z’amanywa, busaba abantu kuzaza kare.
Bwanongeye gushimangira ko nta bwoba bufite ku myiteguro yacyo.
"Nta bwoba dufite, nta na buke. Ibindi byose ni bya bindi bitungurana, ibyo bijya bibaho. Ariko abantu twarabahamagaye, twabahaye ubutumire, kandi tubahamagaza isengesho. Turizera ko ibintu bimeze neza."
Mu babarizwa muri iyi korali cyangwa bayinyuzemo harimo Bosco Nshuti na Jado Sinza, bombi bageze ku rwego rwo gukora ibitaramo bikomeye no kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, ariko bagakomeza kugaragaza ishema bafitiye Siloam Choir nk’aho urugendo rwabo rwatangiriye.
Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, aherutse gutangaza ko icyo bishimira kurusha ibindi ari ubuzima bw’abantu bwahinduwe n’ubutumwa bw’indirimbo zabo. Yavuze ko abantu benshi bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo binyuze mu ndirimbo z’iyi korali, kandi ko ari cyo gihembo gikomeye kurusha ibindi bari bategereje.
Igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert", kizahuza abakunzi ba Gospel batandukanye, aho izafatanya na Nyarugenge Worship Team, mu gihe umushumba mukuru wa ADEPR, Rev. Isaies Ndayizeye azigisha Ijambo ry’Imana.
Ku bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel, Siloam Choir ntabwo ari korali isanzwe. Ni ikigo cyubaka impano, ishuri ry’ivugabutumwa, ndetse ni imwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wa Gospel wo muri ADEPR no mu Rwanda muri rusange.
Ni igitaramo cyatewe inkunga Bralirwa [binyuze muri Vital’O], Happy Kids, Iganeza, Sinza Coffee Shop, n’ibindi.
"Twiteguye neza, nta bwoba dufite": Ubuyobozi bwa Siloam Choir bwagaragaje aho imyiteguro ya "Ndi Uwa Kristo Live Concert" igeze