Mu rwego rwo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Patmos Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe "Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert."
Iki gitaramo kizaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre (KCC), aho imiryango izafungurirwa guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).
Mu myaka 30 ishize, Patmos Choir yabaye imwe mu makorali yubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Indirimbo zayo zakomeje gukora ku mitima ya benshi, zihumuriza abafite intimba, zikomeza abari bacitse intege ndetse zifasha benshi kumenya Kristo no gukomera mu kwizera.
Igitaramo "Timeless Praise" kizaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bakibuka uburyo Imana yabanye nabo mu rugendo rwabo, banayishimira ibyo yabakoreye mu murimo wo kuvuga ubutumwa. Ni n’umwanya wo kongera guhamagarira abantu bose kuramya Imana no kwizihiza ubudahemuka bwayo.
Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashyiriweho ibyiciro bibiri by’amatike:
Premium Seat:100,000 Frw
Standard Seat:25,000 Frw
Amatike ashobora kugurwa hakoreshejwe kode ya 550*2*2*103# cyangwa unyuze ku rubuga rwa [www.patmoschoir.com](http://www.patmoschoir.com).
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi ba Patmos Choir ndetse n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kikazaba ari igitaramo cy’amateka kizahuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye mu rwego rwo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30 rwuzuyemo imigisha.
Patmos Choir yatangiye mu mwaka wa 1996, ishingwa n’abahoze ari abanyeshuri biganye i Lukanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bongeye guhurira mu Rwanda bakomeza umurimo wo kuririmba.
Umwe mu banyamuryango witwaga Jeannette yagize uruhare rukomeye mu kongera kubahuza, mu gihe igitekerezo cyo kwita korali "Patmos" cyakomotse ku mushinga wa Papeterie yari kuzafungurwa na Rusagara Josue, ariko izina riza guhabwa korali, rifitanye isano n’ikirwa cya Patimos cyandikiweho igitabo cy’Ibyahishuwe
Mu rugendo rwayo, Patmos Choir yasohoye indirimbo zakunzwe cyane zirimo "Mfite Ibyishimo," "Mfite Ibyiringiro," "Isi Irashaje," "Ur’Uwera," ndetse n’iyitwa "Ihumure," zakomeje guhumuriza imitima no gukomeza benshi mu rugendo rw’agakiza.
Mu minsi ishize kandi yongeye gusubiramo indirimbo "Mfite Ibyishimo", yakirwa neza n’abakunzi bayo.
Patmos Choir si korali izwi gusa kubera indirimbo zayo, ahubwo yanubatse amateka binyuze mu bitaramo bikomeye yagiye itegura.
Muri byo harimo "The Highest Praise" cyabereye muri Kigali Convention Centre mu 2023, aho yifatanyije na Elevate Choir na Echos du Ciel mu gushimira Imana nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19. Ni igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba Gospel ndetse gisigira benshi umugisha
Uretse ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, Patmos Choir izwi no mu bikorwa by’urukundo. Yifatanya n’imiryango ifite ibyishimo n’ifite agahinda, igasura abarwayi, igahumuriza ababaye, igafasha abanyantege nke ndetse ikanifatanya n’itorero mu bikorwa byo kubaka no gushyigikira umurimo w’Imana.
Ubuyobozi bw’iyi korali bwagaragaje ko ibikorwa byo gufashanya hagati y’abanyamuryango ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwayo
Abatangiranye na Patmos Choir bamwe muri bo bakomeje kugira uruhare mu kuyubaka kugeza n’ubu. Abo barimo Edouard Barema, Chantal, Gaju Gashugi, ndetse n’abandi bakomeje kuba inkingi zayo mu nzego zitandukanye.
Ubuyobozi bw’iyi korali buyobowe na Vincent Ngirikiringo nka Perezida, mu gihe Aimable Niyonzima ari umwe mu bayobozi bakomeye bayo akaba n’umutoza w’amajwi.
Patmos Choir igiye gukora igitaramo cy’amateka