Siloam Choir, ifite agahigo ko kuba Korali ya mbere muri ADEPR ifite indirimbo yarebwe cyane kuri YouTube mu gihe gito, iri mu myiteguro y’igitaramo cy’amateka yise "Ndi Uwa Kristo Live Concert".
Mu gihe Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke ikomeje imyiteguro y’igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" kizaba ku wa 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, iyi korali ikomeje kwandika amateka adasanzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, haba mu ivugabutumwa no mu mibare y’abarikira ibihangano byayo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mateka ya ADEPR, Siloam Choir ni imwe mu makorali yageze ku rwego rudasanzwe, aho indirimbo yayo "Warandondoye" imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 6.1 kuri YouTube mu myaka 6. Iyi ndirimbo niyo ya mbere ya korali yo muri ADEPR igeze kuri uwo mubare mu gihe gito, ikaba ikomeje kuba imwe mu ndirimbo za Gospel zakunzwe cyane mu Rwanda.
Uretse "Warandondoye", Siloam Choir ifite n’izindi ndirimbo zaciye agahigo zirimo "Mfite Icyifuzo" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.7, "Warandondoye Live" zirenga miliyoni 1.6, "Akira Amashimwe" na "Umwuka Wera" zombi zirenze kuri miliyoni 1.4, "Yesu Ntahinduka" zirenga miliyoni 1.2, "Nimushime Uwiteka" na "Sinzirwanirira" zirenga miliyoni 1.1, ndetse na "Uwiteka Umbereye Ubuhungiro" yamaze kurenga miliyoni imwe.
Iyo mibare igaragaza uburyo ubutumwa bw’iyi korali bwarenze imbibi z’insengero, bukagera ku Banyarwanda baba mu Gihugu no mu mahanga. Benshi mu bakunzi ba Gospel bavuga ko Siloam Choir ari imwe mu makorali yagize uruhare rukomeye mu guhindura uburyo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zikorwa, cyane cyane mu gukoresha amajwi n’amashusho agezweho, ariko bakagumana ubudasa bw’ubutumwa.
Siloam Choir ni yo iyoboye urutonde rwa Korali zo muri ADEPR zifite indirimbo zarebwe kurusha izindi zose mu gihe gito aho bahagarariwe n’indirimbo yabo "Warandondoye" yarebwe na Miliyoni 6 mu myaka itatandatu gusa imaze ku rubuga rwa Youtube.
Ni mu gihe indirimbo imaze kurebwa cyane ya Korali yo muri ADEPR ari "Tugumane" ya Hoziana Choir, yarebwe na Miliyoni 6.3 ariko yo imaze igihe kinini kuri Youtube dore ko ari imyaka 11. Kwiyongera cyane kw’abareba indirimbo "Warandondoye" ya Siloam Choir, kuragaragaza ko mu mezi macye cyane iyi ndirimbo izaba iya MBERE yarebwe cyane mu bihe byose dore ko kuri ubu habura abantu ibihumbi 200 ikandika aya mateka.
Izindi ndirimbo zimaze kurebwa cyane z’amakorali yo muri ADEPR harimo "Imana ikwiye amashimwe" ya Jehovah Jireh Choir yarebwe na Miliyoni 5 mu myaka 4. Hari kandi "Dusubije amaso inyuma" ya Holy Nation Choir ya ADEPR Gatenga yarebwe na Miliyoni 4.
Icyakora hari Korali zakabaye zaranditse kera aya mateka, nuko zagiye zihura n’ibibazo bya CANO, aho twavugamo nka Shalom Choir yigeze kubura CANO yayo igafungura indi, bigatuma indirimbo zayo zakunzwe zidakomeza kurebwa. Indirimbo nka "Nyabihanga", yakabaye iri mu ziyoboye mu gihugu.
Hari na Korali Ukuboko kw’Iburyo aho indirimbo yabo "Ikidendezi" yakabaye iri mu ziyoboye ariko yaje gukurwa kuri CANO ya mbere barongera bayishyira kuri Youtube. Ntitwakwirengagiza kandi na Korali zari zisinziriye mu buryo bw’imyumvire aho batahaga agaciro ibijyanye na Youtube, muri abo harimo nka Hoziyana Choir ifunguye CANO ejobundi.
Siloam Choir ikomeje kwandika amateka yatangiye umurimo mu 1996 itangirana n’abaririmbyi 14 gusa mu cyahoze ari umudugudu wa Gacuriro. Nyuma yimuriwe ku Itorero rya ADEPR Kumukenke mu mwaka wa 2000, aho yakomeje gukura kugeza ubu aho ifite abaririmbyi basaga 145. Mu myaka 30 ishize, imaze gukora indirimbo zirenga 250, album esheshatu z’amajwi n’iz’amashusho eshanu.
Ikindi cyatumye iba korali yihariye ni ukuba yarabaye ishuri ry’abahanzi benshi bazwi muri Gospel nyarwanda. Mu bayibarizwamo cyangwa bayinyuzemo harimo Bosco Nshuti na Jado Sinza, bombi bageze ku rwego rwo gukora ibitaramo bikomeye no kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, ariko bagakomeza kugaragaza ishema bafitiye Siloam Choir nk’aho urugendo rwabo rwatangiriye.
Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, aherutse gutangaza ko icyo bishimira kurusha ibindi atari imibare y’abareba indirimbo zabo, ahubwo ko ari ubuzima bw’abantu bwahinduwe n’ubutumwa bwazo. Yavuze ko abantu benshi bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo binyuze mu ndirimbo z’iyi korali, kandi ko ari cyo gihembo gikomeye kurusha ibindi bari bategereje.
Uyu munsi, Siloam Choir ifite abafatabuguzi (subscribers) barenga 177,000 kuri YouTube, ikaba iri mu makorali ya Gospel akurikirwa cyane mu Rwanda. Indirimbo zayo nyinshi zirebwa n’ababarirwa mu bihumbi amagana kugera ku za miriyoni, ibintu bidakunze kuboneka ku makorali menshi.
Mu gihe yizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa, Siloam Choir irateganya igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert", kizahuza abakunzi ba Gospel batandukanye, aho izafatanya na Nyarugenge Worship Team, mu gihe umushumba mukuru wa ADEPR, Rev. Isaies Ndayizeye azigisha Ijambo ry’Imana.
Ni igitaramo biteze ko kizaba ikindi gice cy’amateka y’iyi korali, imaze imyaka mirongo itatu itanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Ku bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel, Siloam Choir ntabwo ari korali isanzwe. Ni ikigo cyubaka impano, ishuri ry’ivugabutumwa, ndetse ni imwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wa Gospel wo muri ADEPR no mu Rwanda muri rusange. Uko imibare ikomeza kuzamuka, ni na ko ikomeza kwerekana ko ubutumwa bwabo bukora ku mitima ya benshi.
Kuri ubu aba baririmbyi bategerejwe mu gitaramo gikomeye basanzwe bakora buri mwaka "Ndi Uwa Kristo" kizabera muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026. Ni igitaramo cyatewe inkunga Bralirwa [binyuze muri Vital’O], Happy Kids, Iganeza, Sinza Coffee Shop, n’ibindi.
Siloam Choir yatumiye Nyarugenge Worship Team na Rev. Isaies Ndayizeye mu gitaramo igiye gukora
Siloam Choir yatumiye Nyarugenge Worship Team mu gitaramo "Ndi Uwa Kristo"
REBA INDIRIMBO "WARANDONDOYE" IKOMEJE KWANDIKA AMATEKA}