Rev. Isaïe Ndayizeye, azabwiriza mu gitaramo cya Siloam Choir cyiswe "Ndi Uwa Kristo Live Concert" giteganyijwe ku wa 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali.
Mu gihe imyiteguro y’igitaramo gikomeye cya Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke ikomeje gufata indi ntera, birashimishije ko Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ari we uzigisha Ijambo ry’Imana.
Iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, kikaba gitegerejwe n’abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel ndetse n’abo mu matorero bazaba baturutse hirya no hino mu Gihugu.
Siloam Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Warandondoye, Mfite Icyifuzo, Ijambo, Ari mu Ruhande na Sinzirwanirira, ikaba imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa kuva yatangira mu 1996.
Igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" kizanitabirwa na Nyarugenge Worship Team, mu gihe kwinjira muri iki gikorwa bizaba ari ubuntu nk’uko byatangajwe n’abategura igitaramo.
Ni igitaramo gikomeye cyatewe inkunga n’ibigo birimo uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu mazi yarwo bitwa Vitalo’O, Sinza Coffee Shop, Gorilla Events n’abandi.
Rev. Isaie Ndayizeye azigisha Ijambo ry’Imana mu gitaramo cya Siloam Choir
Iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa
Reba indirimbo yabo yarebwe cyane kuri YouTube