× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

David’s Temple Music School igiye gufasha abana bari mu biruhuko kwiga gucuranga Piano, Gitari n’Ingoma

Category: Entertainment  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

David's Temple Music School igiye gufasha abana bari mu biruhuko kwiga gucuranga Piano, Gitari n'Ingoma

Mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, Ikigo David’s Temple Music School cyatangaje gahunda yihariye igamije gufasha abana gukoresha neza iki gihe, binyuze mu kwiga umuziki no guteza imbere impano zabo.

Umuyobozi Mukuru wa David’s Temple Music School, Ntigurirwa Peter, yabwiye Paradise, ko iri shuri rimaze imyaka 10 ryigisha umuziki, aho rimaze guhugura abana barenga 1,500 mu bijyanye no gucuranga Piano, Gitari ndetse n’Ingoma.

Yavuze ko iki kigo gifite ubunararibonye bukomeye kuko cyagiye gitanga amasomo no mu bigo by’amashuri bizwi birimo Riviera High School, Ecole Internationale de Kigali, King David Academy n’ibindi, kikaba gifite abarimu b’inzobere bafite ubushobozi bwo kwigisha abana bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka.

Yavuze ko amasomo atangwa ku bana bafite nibura imyaka 5 kuzamura, kandi abarimu babo bafite ubumenyi mpuzamahanga ndetse n’ubushobozi bwo gukorana neza n’abana.

Yasobanuye ko aya masomo azakomeza mu kiruhuko cyose, aho abana bazajya biga inshuro eshatu mu cyumweru, bakagenda bitoza gucuranga ndetse no gukorera hamwe nk’abahanzi.

Mu gusoza amahugurwa, hateganyijwe amarushanwa azahuza abana bose, aho bazakorera mu matsinda y’umuziki (Band Musicale) kugira ngo bagaragaze ibyo bize.

Buri mwana urangije aya masomo azahabwa inyemezabumenyi (Certificate), izamufasha gukomeza amasomo yisumbuye mu muziki igihe yaba yifuza kubikora mu rwego rwa kinyamwuga.

David’s Temple Music School ikorera i Remera, mu Giporoso, ku Itorero rya Angilikani, ikaba yakira abanyeshuri kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera Saa Mbili za mu gitondo kugeza Saa Sita n’igice.

Ubuyobozi bw’iri David’s Temple Music School bwatangaje ko amasomo yatangiye ku wa 13 Nyakanga 2026, ariko ko kwiyandikisha ku bana bashya bikomeje, bityo ababyeyi bifuza ko abana babo bakuza impano zabo mu muziki bashobora kwemererwa kwiyandikisha.

Abana bari mu biruhuko bagiye kwigishwa muzika mu buryo budasanzwe na David’s Temple Music School

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.