× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bijoux ufite ukuboko mu gitaramo cya René na Tracy yahawe ubutumwa buhumura ku isabukuru ye

Category: Entertainment  »  48 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bijoux ufite ukuboko mu gitaramo cya René na Tracy yahawe ubutumwa buhumura ku isabukuru ye

Ishimwe Honoratha uzwi nka Bijoux, umwe mu bakobwa bakiri bato bari kwigaragaza mu gutegura ibitaramo bya Gospel mu Rwanda, yizihije isabukuru y’amavuko ahabwa ubutumwa bwuje urukundo ndetse buhumura.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa WhatsApp, ku ifoto Paradise yafashe Screenshot, hariho amagambo yanditswe n’umuntu bigaragara ko ari umuvandimwe we cyangwa inshuti ye magara, wamushimiye uko akomeje kumubera umuvandimwe mwiza, amusabira kuramba akagira ubuzima bwiza, ubuntu bw’Imana n’imigisha myinshi.

Mu cyongereza cyumutse twashyize mu Kinyarwanda, yamwandikiye ati: “Isabukuru nziza cyane, muvandimwe wanjye nkunda cyane! Ndagusabira ku Mana ko yakomeza kukugirira ubuntu bwinshi, ikagusukaho urukundo rwayo, ikakugirira neza, ikaguha umugisha utagira ingano kandi ikaguhundagazaho amahirwe yayo.

Isabukuru yawe ikubere intangiriro y’indi myaka myiza yuzuye ibyishimo, urukundo n’ibintu byiza byinshi. Ukomeze kuba umuntu ukora cyane, ukunda Imana kandi uyiringira, kuko ifite imigambi myiza ku buzima bwawe. Isabukuru nziza cyane, muvandimwe wanjye nkunda. Ndagukunda cyane kibondo.”

Iyi sabukuru ije mu gihe Bijoux akomeje kugira uruhare mu myiteguro y’igitaramo "In Christ Now Worship Experience" cya René Patrick na Tracy Agasaro (René na Tracy), kizabera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026.

Bijoux ni we washinze Honor Events, sosiyete nshya yihariye mu gutegura ibitaramo, ubukwe, inama n’ibindi birori. Ni umwe mu bakobwa bake binjiye muri uru rwego rwari rusanzwe rwiganjemo abagabo, akaba afite intego yo kuzamura urwego rw’itegurwa ry’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda.

Ni umunyeshuri muri Business Leadership muri African Leadership University (ALU), akaba anakorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, aho aririmba muri korali.

Bijoux yatangiye ku mugaragaro ibikorwa bya Honor Events mu ntangiriro za 2026, avuga ko icyerekezo cye ari ugutuma buri gikorwa ategura kiba gifite ireme, gitunganijwe kandi kigasigira abantu amateka meza.

Muri iyi minsi, imwe mu mishinga minini arimo gukoraho ni igitaramo "In Christ Now Worship Experience", kizahuza abaramyi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu bamaze gutangazwa bazacyitabira harimo umuramyi ukomeye wo muri Tanzania, Harun Laston uzwi nka Zoravo, wamamaye mu ndirimbo zirimo "Neema Yako Yanitosha," "Majeshi ya Malaika," "Anarejesha" yakoranye na Rehema Simfukwe na "Ameniona" yahuriyemo na Bella Kombo.

Zoravo azifatanya na Bella Kombo, Ben and Chance, ndetse na René na Tracy muri iki gitaramo kigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Kristo mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu gihe imyanya y’ubuntu yamaze kuzura, amatike akomeje kugurishwa, mu gihe abategura iki gitaramo bavuga ko bifuza ko "In Christ Now Worship Experience" izaba igikorwa ngarukamwaka kizajya gihuriza hamwe abaramyi bakomeye bo mu Rwanda no mu mahanga.

Bijoux, ni umwe mu bafite icyerekezo cyo guhindura isura y’itegurwa ry’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda.

Bijoux afite ukuboko mu gitaramo cya Rene na Tracy kizabera Camp Kigali

Paradise yifurije Bijoux isabukuru nziza y’amavuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.