× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Buri wese yahawe umwuka wo kubaka — Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  17 seconds ago »  Pastor Christian Gisanura

Buri wese yahawe umwuka wo kubaka — Pastor Christian Gisanura

Agaruka ku magambo ari mu 2 Abakorinto 13:10, Pastor Christian Gisanura yavuze ko umukristo nyakuri atahamagariwe gusenya, ahubwo ko yahawe n’Imana umwuka wo kubaka, kuzamura no kuzana ibisubizo aho ari hose.

Pastor Gisanura yibanze ku gace Pawulo avuga ko yahawe ubutware bwo kubaka atari ubwo gusenya, asobanura ko iri jambo ritareba Pawulo wenyine, ahubwo ko rireba buri wese wahamagawe n’Imana.

Yagize ati: "Buri wese wahamagawe n’Imana, buri wese witwa umukristo, afite umwuka wo gutera imbere. Nahawe ubutware bwo kubaka, atari ubwo gusenya."

Pastor Gisanura yavuze ko umuntu ufite Umwuka w’Imana agaragarira ku byo yubaka mu bandi, aho kugira ngo abe umuntu uhora acamo abantu ibice, abasebya cyangwa abaca intege.

Yaburiye abakristo bafite umuco wo gusenya abandi mu magambo no mu mitekerereze.

Ati: "Iyo usenya ntugira abantu wigisha, ntugira abantu ukuraho amasomo. Hari abantu bafite ubugumba bwo mu bwonko no mu bitekerezo. Nta cyo bubaka, ibyo babona byose bavuga ko byabonetse mu buriganya, ruswa cyangwa ubundi buryo bubi."

Yongeyeho ko umuntu ufite umwuka wo gusenya aba awugaragaza no mu buzima bwa buri munsi.

"Ugasanga mu rugo ni ibibazo, mu muryango ni ibibazo, mu kazi ni ibibazo, mu bavandimwe ni ibibazo. Uwo aba afite umwuka wo gusenya."

Ku rundi ruhande, yavuze ko umuntu wubaka aba agaragaza impinduka nziza aho ageze hose.

Ati: "Umuntu wubaka, iminota itanu gusa mumaranye aba yamaze kukubaka. Aguhindurira imbaraga, imyumvire n’imitekerereze."

Pastor Gisanura yanenze abakristo bavuga ko bakijijwe ariko bagakoresha amagambo yo guteranya no kwangisha abandi.

Yagize ati: "Uyu munsi mu bakristo usangamo amagambo yo guteranya gusa, kwangana gusa. Bitwa abakristo ariko ntibafite Umwuka we. Ni amazina gusa. Umuntu ufite Umwuka w’Imana arubaka."

Yibukije ko Yesu yavuze ko abantu bazamenyerwa ku mbuto zabo, atari ku buryo bavuga cyangwa aho basengera.

Ati: "Yesu yaravuze ati: ’Bazabamenyera ku mbuto.’ Si aho basengera, si uko babwiriza, ahubwo ni imbuto zo guhumuriza, kwigisha no guhindura ubuzima bw’abandi."

Yasabye abakristo guhindura imikorere, bakareka kuba abantu bazana ibibazo ahubwo bakaba abantu bazana ibisubizo.

Yibukije n’isezerano riri muri Yesaya rivuga ko abayoboye benshi mu gukiranuka bazabagirana nk’inyenyeri.

Ati: "Gufasha abandi ntibagushimire, bakakuvuga nabi, Imana irabyemera. Ifite abo yereka ko uri umwubatsi. Abo izabakoresha na bo bazakubaka. Uko wubaka abandi ni ko na we bazakubaka."

Mu rwego rwo gusobanura uko Imana ishobora gukoresha ibihe bikomeye, Pastor Gisanura yavuze ubuhamya bw’umusirikare yigeze kubwiriza wari waratakaje ukuboko ku rugamba.

Yaramubwiye ati: "Imana ni yo yakurinze uraswa ukuboko, kuko umwanzi yari agambiriye kurasa umutima."

Nubwo uwo musirikare atabyumvise ako kanya, nyuma yaje kwakira ubutumwa, atangira gukorera Imana.

Pastor Gisanura yavuze ko n’ubwitange bwagaragajwe n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwerekana ko Imana ishobora gukoresha abantu mu kubaka igihugu.

Ati: "Ubwitange mwagize bwo guhagarika Jenoside, mukitanga nta nyungu, si mwe mwikoreshaga. Ni Umwuka w’Imana wabakoreshaga. Uwo Mwuka uri kubaka igihugu."

Mu gusoza, yaburiye abantu bafite umuco wo gusenya abandi, avuga ko gusenya bidasiga uwabikoze amahoro.

Yagize ati: "Niba usenya, ntugire ngo wowe ntibazagusenya. Uko usenya abandi, uba urimo kwisenya. Urimo kugirira nabi urubyaro rwawe. Uba urimo kubaremera abanzi, uri kubasenya utabizi."

Yasoje asaba buri mukristo kwakira umuhamagaro wo kuba umuntu uzana amahoro, ihumure n’ibisubizo aho ageze hose.

"Imana yaguhisemo ngo igukoreshe. Uri mu bantu bazana ibisubizo. Ubyakire rero."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.