× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sauti Hewani Ministries yasogongeje abakunzi bayo indirimbo nshya Irembo - VIDEO

Category: Choirs  »  5 minutes ago »  Pastor Rugamba Erneste

Sauti Hewani Ministries yasogongeje abakunzi bayo indirimbo nshya Irembo - VIDEO

Nyuma y’uko Sauti Hewani Ministries isohoye indirimbo ’Ijisho ry’Imana’ yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, ubu yamaze gushyira hanze umusogongero (teaser) w’indirimbo yayo nshya yise ’Irembo’, urarikira abakunzi bayo gutegereza amashusho n’indirimbo yose mu gihe cya vuba.

Nk’uko Paradise yari yarabibamenyesheje mbere, yakomeje gukurikirana urugendo rwo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo kuva rwatangira kugeza rusojwe.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa mu kwezi kwa Kamena 2026, afatirwa mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, no ku Kiyaga cya Mirayi, ahantu hagaragara ubwiza nyaburanga bwifashishijwe muri uyu mushinga w’indirimbo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026, Perezida wa Sauti Hewani Ministries, Apôtre Missionnaire Emmanuel Uwimana, yabwiye Paradise ko igihe cyo gusohora uyu mushinga cyegereje.

Yagize ati: "Inda twari dutwite umwana igeze igihe cyo kuvuka," ashaka kugaragaza ko imyiteguro y’iyi ndirimbo yarangiye kandi ko igisigaye ari ugushyira ahagaragara iyi ndirimbo.

Ubwo umusogongero wa ’Irembo’ wasohokaga, Apôtre Missionnaire Emmanuel Uwimana yahise awushyikiriza Paradise, anasaba abakunzi ba Sauti Hewani Ministries gukomeza kuwutegereza bafite amatsiko, kuko bitarenze igihe gito bazabona indirimbo yose.

Ku bakunzi ba Sauti Hewani Ministries, iyi ni inkuru nziza ibabwira ko umushinga bari bategereje ugeze ku musozo, kandi Paradise ikaba ikomeje kubagezaho amakuru yawo yose uko agenda akurikirana.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo ashimangira guhambara kw’Imana, aho iri hejuru ya byose. Aba baririmbyi baterura bagira bati: "N’iyo bavuza induru, n’iyo bakuvugavuga, n’iyo bakuroga, Imana ni yo nkuru".

Reba umusogongero w’indirimbo nshya "Irembo"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.