Uwiteka Imana itabara urugamba rugeze mu mahina. Nyuma yo kwiheba kwa Dawidi, yahungiye Sauli mu Bafirisitiya yirengagije ko bamuhigishaga uruhindu bitewe n’uko yari yarishe Goliati,(ubundi guhungira mu Bafirisitiya bisobanura kwiyahura), Soma I Samuel 22:1.
Wakwibaza uti ese kuki Dawidi yahungiye mu Bafirisitiya? Ese yaba yari yibagiwe Imana yamukijije amacumu ya Sauli? Reka tuguhe igisubizo! Umunyarwanda yaravuze ati "Urushyize cyera ruhinyuza intwari rukazigora.
Nyuma y’uko Imana ikomeje kumukiza amaboko ya Sauli, nyuma yo kumukurikira akamusanga i Naioth y’i Rama agahanura, nyuma yo kurya ku mitsima yejejwe agahungira mu buvumo bwa Adulamu benshi bakamusangayo, nyuma yo gutabara i Keyila akamusangayo, yewe hari n’igihe yagiye gutura mu butayu bwa Anigedi, Sauli ajya gutwikira ibirenge mu buvumo ariko Dawidi yanga kumwica.
Nyamara igihe kimwe Dawidi ariheba yibwira mu mutima ati "Nta kabuza, hariho umunsi umwe Sauli azanyica". Ni bwo yafashe umwanzuro wo guhungira mu Bafirisitiya kwa Akishi umwami w’i Gati! Aho rero ni ho Dawidi yatabariwe ahava aba umwami w’i Heburoni imyaka 7, nyuma aza kuba umwami w’Imiryango 12 y’Abisiraeli bose imyaka 33 ashyitsa imyaka 40.
Pastor Kayitare Jean Baptiste tugiye kugaruka ku bigwi bye nawe afite amateka nk’aya Dawudi. Yakiriye agakiza abura ibyumweru 2 ngo yiyahure.
Ni umunsi w’amashimwe ku muryango wa Pastor Kayitare wizihiza imyaka 41 amaze yakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we. Benshi twari tutaravuka kuko yakiriye agakiza tariki 15/08/1982.
Mu kiganiro yahaye Paradise.rw, yagize ati: "Iyi tariki ndayizirikana mu buzima bwanjye, ndibuka ko nakijijwe nari nsigaje ibyumweru 2 ngo niyahure kubera ikibazo cy’amaso". Yakomeje atangaza ko yananiwe kwiga mu mwaka wa 1980, abona ubuzima busa n’uburangiye.
Byaje kumubera bibi cyane ubwo tariki 20/05/1982 yaje gukora impanuka ikomeye yisanga ari muri koma dore ko yamazemo amezi 12 yisanze ari mu bitaro. Mu kwezi kwa 8 k’uwo mwaka, yaje kugambira kwiyahura butewe n’uko yabonaga ubuzima bumugoye.
Yagize ati: "Nabonaga ubuzima bungoye, nabonaga nta cyerecyezo cy’ejo hazaza". Muri ubwo buzima butoroshye, Satani yaramugendereye amwumvisha ko agomba kwiyahura yifashishije amashanyarazi.
Icyo gihe ku bw’amahirwe, byahuriranye n’ibihe by’ububyutse dore ko abarokore bari bamaze imyaka 3 batangiye ivugabutumwa mu gace yari atuyemo ariko atajya mu rusengero.
Yaje gukirizwa mu giterane cyaberaga ahitwa mu Kibimba, cyatangiye tariki 15/08/1982. Ni igiterane yari yararitswemo arakitabira. Uwo munsi ni bwo yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we.
Yaje gukomeza urwo rugendo, ahabwa inshingano zitandukanye mu itorero rya ADEPR, yabwirije ubutumwa mu bice bitandukanye, yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Muri uru rugendo rutoroshye, Pastor Kayitare arashima Imana ko yamubereye inyangamugayo. Yagize ati: "Muri urwo rugendo nabonyeko Yesu atajya ahemuka, nagiye muhemukira, ariko we ntiyigeze ampemukira na rimwe, nagiye nshika intege ariko ntiyandeka, nagiye ngira kwizera gucye ntiyandeka we akomeza kumbera umwizerwa".
Pastor Kayitare ahamya ko iyo Imana itamuha agakiza atagakwiye kuba akiriho. Avuga ko agakiza kamuhaye amahoro yo mu mutima, akaba ategereje kuzabona ubugingo buhoraho (2 Thimothee 4:6-8).
Nyuma y’ibyumweru 2 akijijwe ni bwo yaje kubatizwa mu Mwuka Wera, atangira kuvuga ubutumwa ataranabatizwa mu mazi menshi. Yakoreye Imana ari mu buzima bumugoye dore ko kubera ikibazo cy’amaso atabashaga kureba neza. Nyuma yaje no kwisanga afite ubumuga bwo kutabona ariko ntiyacika intege.
Uyu mugabo avuga ko nta kindi kintu yabashaga gukora uretse gusenga ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza. Ahamya ko yabagaho mu buzima bufite ibyiringiro bifite ubugingo ndetse no gutabarwa n’Imana.
Ahamya kandi ko Imana yavuganaga nawe ibintu bikomeye, imuha amasezerano kandi isohoza ibyasezeranyijwe akaba arindiriye ibindi.
Yaje gushaka umugore, avuga ko atabashaga guhinga cyangwa se gucukura amabuye y’agaciro iwabo ahitwa Rwinkwavu.
Yaje kurwara ibisebe ku maguru bitewe n’amabuye ndetse n’ibiti byamwicaga aterera imisozi ajya gusenga no kuvuga ubutumwa, dore ko atarebaga ndetse kugeza n’uyu munsi.
Mu misozi ndetse no mu mataba hagiye harushya umutima we ariko Uwiteka akamufasha. kenshi inkweto ze zavagamo akazishaka akazibura cyangwa se agataha yambaye rumwe, yishwe n’inzara, abura imyambaro, akarwara, ariko ntiyigeze areka kuvuga ubutumwa.
Kugeza ubu amaze kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye birimo Tanzaniya, Uganda, Kenya, Burundi n’ahandi aho atumirwa kuri radio na televiziyo nyinshi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu rubyaro rwe havuye abakozi b’Imana bakomeye. Ababaye i Burundi, Uganda na Kenya bazi Pastor Mukristo Richard washinze Akanayobora NARADA HOLY PEACE CHURCH itorero rikomeye cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Burundi.
Yaje no kubyara umusore witwa Ishyangaryera Oscal umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi, Uganda na Kenya ahanini bitewe n’indirimbo "Mukama webale".
Pastor Kayitare akaba ateganya kwandika igitabo gikubiyemo urugendo rw’ubuzima bwe.
Paradise.rw tumwifurije kurama kugira ngo aramire abari mu ngoyi z’umwijima abinjize mu agakiza ka Yesu Kristo, Amen.
Pastor Kayitare Jean Baptiste ndetse na Madamu we
Pastor Kayitare Jean Baptiste yahishuye ko yakiriye Kristo abura ibyumweru 2 ngo yiyahure
Byari ibyishimo ubwo Pastor Kayitare yizihizaga imyaka 41 amaze akijijwe
Ishyangaryera Oscal bita "Mukama webale", umwe mu bahanzi bakunzwe cyane i Burundi ndetse na Uganda, ni umuhungu wa Pastor Kayitare
Imana Ishimwe cyaneee twifatanyije gushima Imana kuko yakoze ibikomeye.
Paradise.rw murakoze,uyu musaza turamukunda cyane kbsaaa