× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba wifuza guherekeza Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse gutabaruka uzitwaza Bibiliya mu cyimbo cy’indabo

Category: Pastors  »  31 January »  Jean d’Amour Habiyakare

Niba wifuza guherekeza Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse gutabaruka uzitwaza Bibiliya mu cyimbo cy'indabo

Umuryango wa Pasiteri Ezira Mpyisi, ku mugoroba wo ku wa 30 Mutarama 2024, watangaje ko abifuza kumuherekeza, aho kuzitwaza indabo bazitwaza Bibiliya kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima.

Pasiteri wo mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi Ezra Mpyisi wavutse ku itariki 19 Gashyantare 1922, yatabarutse mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 azize indwara zo mu zabukuru. Yaburaga iminsi mike akuzuza imyaka 102 nubwo bamwe badatinya kuvuga ko yatabarutse ayujuje.

Nyuma y’urupfu rwe, hateguwe umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe, abantu batandukanye batanga ubuhamya bushingiye ku buryo bamuzi n’ibyo bamwibukiraho bafata nk’urwibutso rwe mu buzima bwabo.

Gerald Mpyisi uhagarariye umuryango wa se Ezra Mpyisi akaba n’imfura ye, yatangaje ko mbere yuko uyu mukambwe wamaze ubuzima bwe bwose akorera Imana ashiramo umwuka, yari yarabasabye abagize umuryango we kuzatanga Bibiliya abazamuherekeza bazitwaza. Ibi ni nk’ikinyuranyo cy’uko bimenyerewe ko iyo abantu bagiye guherekeza umuntu watabarutse bitwaza indabo.

Pasiteri Ezra Mpyisi umwe mu bapasiteri ndetse no mu bantu bari bakuze mu Rwanda babashije kurenza imyaka ijana y’amavuko, yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza, ku Ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga, ubuzima bwe bwose akaba yarabumaze ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu.

Icyo gihe yari afite inshingano yo kugira inama Umwami Mutara III Rudahigwa, amaze gutanga akomeza kugira inama Umwami wamusimbuye ari we Kigeli V Ndahindurwa, kugeza mu mwaka wa 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, bisabwe n’Ishyaka Parmehutu.

Ezra Mpyisi mu gihe yari Pasiteri mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yagize uruhare mu gushinga Kaminuza yabo ya UNILAk, atangiza n’Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo. Yagize n’uruhare rukomeye mu ihindurwa rya Bibiliya Yera ishyirwa mu Kinyarwanda.

Urupfu rwe rwababaje benshi cyane ko yari azwi na buri wese mu Rwanda n’abandi benshi bo hanze, ariko umuhungu we w’imfura Gerald Mpyisi yatangaje ko abantu badakwiriye kurangwa n’amarira ku bw’urupfu rwa se, ahubwo ko bagomba kwishimira ibyiza yakoze akiri ku Isi, dore ko na we ubwe yivugiye ko yari mu nzira y’ukuri izamujyana mu Bwami bw’Ijuru.

Ezra Mpyisi akiriho Bibiliya yari intwaro ikomeye kuri we

Ubwo aheruka mu itangazamakuru ku wa 14 Ukuboza 2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.