Mu giterane ngarukamwaka cya 7 Days of Worship 2026 cyateguwe na Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera yashimye Alexis Dusabe, René na Tracy, Ben na Chance, Israel Mbonyi na Precious Stones.
Iki giterane 7 Days of Worship 2026 cyabaye kuva ku wa 7 kugeza ku wa 14 Kamena 2026, abacyitabiriye bahawe ubutumwa butandukanye bwibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Abba Father” iboneka mu Abagalatiya 4:6.
Iki giterane cyabereye muri Noble Family Church cyitabiriwe n’abaramyi n’abigisha batandukanye barimo Rev. Julian Kyula, umuramyi mpuzamahanga Noel Robinson, ndetse n’abaramyi bo mu Rwanda.
Mu gihe cy’iki giterane, Apostle Mignonne Kabera, washinze Noble Family Church na Women Foundation Ministries, yafashe umwanya wo gushimira bamwe mu bakozi b’Imana n’abahanzi ba Gospel avuga ko bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Mu bo yashimiye harimo Ben na Chance, abo yavuze ko ari inshuti ze z’igihe kirekire.
Ni amateraniro yari yatumiwemo abaramyi n’abahanzi batandukanye barimo Ben na Chance, Alexis Dusabe, Rene & Tracy, Gaby Kamanzi, Sara Sanyu Uwera, Manzi Nelson, Pastor Gaudin Mutagoma, Rev. Baho Isaie, Rachel Uwineza, Muhoza Budete Kibonke uyobora Healing Worship Team Rwanda n’abandi.
Apotre Mignonne Kabera yavuze ko yari yatumiwe mu gitaramo cya Ben na Chance cyabereye muri BK Arena kuri Pasika ya 2026, ariko bikaza kutamukundira kubera ko yari amaze iminsi ari mu rugendo avuye mu mahanga.
Yagaragaje uburyo akunda iri tsinda, uyu muryango, ashimangira ko Ben ari umuntu ufite ubwenge bw’Imana budasanzwe.
Yagize ati: “Ben ni umugabo ufite ubwenge bw’Imana. Nakunze uburyo Chance yambwiraga ko hari ibintu Ben aba avuga akumva bari kumwe ariko nyine ntabe ari kubisobanukirwa neza muri ako kanya, akazabyumva nyuma.”
Yakomeje avuga ko Chance ari umuntu ukunda abantu kandi ushyigikira abanyamuziki bagenzi be. Yashimiye Ben na Chance ku gitaramo cy’amateka bakoze muri BK Arena, avuga ko cyafashije abantu benshi kwakira agakiza.
Apostle Mignonne yavuze ko azi neza aba bahanzi ndetse n’itorero bakomokamo, ashimangira ko bafite abashumba beza bayobowe na Bishop Dr. Masengo.
Yashimye kandi uburyo mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje ubumwe bakifatanya n’abahanzi batandukanye barimo The Ben na Bruce Melodie, avuga ko ubumwe nk’ubwo ari ingenzi mu kubaka Igihugu.
Nyuma yaho yashimiye Alexis Dusabe, avuga ko ari umwe mu bahanzi bakoze umurimo ukomeye kandi ufite intego yo kugeza abantu ku Mana.
Yibukije igitaramo Umuyoboro Alexis Dusabe yakoze mu kwizihiza imyaka 25 yari amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Yagize ati: “Alexis Dusabe si amagambo gusa, ahubwo yarakoze. Ni umuntu wigeze no gukora igitaramo ku buntu kugira ngo abantu babone ubutumwa bwiza kandi bakire Imana.”
Apotre Mignonne yavuze ko Alexis Dusabe ari umuntu utarobanura aho ajya kuririmba cyangwa kubwiriza, kuko ashobora kwitabira igikorwa kirimo abantu bake n’ikirimo ibihumbi byinshi, agashyira imbere imitima y’abantu aho kureba imibare.
Mu bandi yashimiye harimo René Patrick na Tracy.
Apostle Mignonne yavuze ko mu bantu yabonye Imana ihuza neza, aba bombi ari bamwe mu bo yemera ko Imana itigeze yibeshyaho.
Yavuze ko Tracy yigeze kumugisha inama amubwira umusore bakundana, maze yumvise ko ari René Patrick akabyishimira.
Yagize ati: “Barasa, barajyanye kandi baraberanye. Patrick si umugabo gusa, ni umuntu watanze ubuzima bwe mu gufasha no gutoza abandi.”
Yakomeje asobanura ko ububyeyi nyabwo butarangirira ku kubyara abana, ahubwo ko bushingira ku gihe, imbaraga, amafaranga n’umuhati umuntu ashora mu gufasha abandi mu gukura no mu gutera imbere.
Apostle Mignonne yanashimiye cyane Israel Mbonyi, avuga ko nubwo ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, akomeje kurangwa no kwicisha bugufi.
Yavuze ko kenshi mbere y’ibitaramo bye, Israel Mbonyi agaragaza impungenge zo kumenya niba ibintu bizagenda neza cyangwa niba abantu bazitabira.
Yagize ati: “Sinzi uko mumuzi, ariko Israel Mbonyi ni umuntu uca bugufi cyane. Hari igihe yibaza niba abantu bazaza cyangwa niba azabishobora.”
Yamushimiye ku bitaramo bya Noheli agenda ategura buri mwaka ndetse no ku buryo akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Burayi.
Yongeyeho ko yigeze kumutumira kubwiriza muri kimwe mu bitaramo bye, ibintu yavuze ko byamushimishije cyane.
Apotre Mignonne yanashimiye TNT Band, itsinda rimaze imyaka irenga itatu rifasha abahanzi ba Gospel mu bitaramo bitandukanye.
Yavuze ko nubwo rikomoka mu Burundi, rimaze kuba inshuti ye magara kandi ko ryatanze umusanzu ukomeye mu kuzamura urwego rw’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda.
Mu gusoza, Apostle Mignonne yagarutse cyane ku itsinda rya Precious Stones, ari na ryo tsinda riramya muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries.
Yavuze ko aba baramyi bafite umwanya udasanzwe mu buzima bwe no mu murimo akora. Yagize ati: “Precious Stones ni abantu banjye. Mwaramfashije cyane, mumbera nka Rusi wabaye hafi ya Nawomi. Mwambaye hafi mu bihe byiza no mu bihe bikomeye.”
Yakomeje avuga ko yabigishije imyaka myinshi, akabaririmbisha indirimbo zitandukanye ndetse akabafasha gukura mu murimo, ubu akaba yishimira kubona barabaye abanyamwuga kandi bafite ubushobozi bwo gukora umurimo ku rwego rwo hejuru.
Yabasabye gukomeza gukora indirimbo zabo bwite, gutegura ibitaramo no kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.
Mu buryo bwuzuye urukundo, yababwiye ko abakunda cyane kandi ko yifuza kuzabona bakomeza gutera imbere haba mu murimo no mu buzima bwabo bwite.
Yasoje ababwira ati: “Musohore indirimbo zanyu, mukore ibitaramo, mugende isi yose. Ndabakunda cyane. Mbere yo kujya mu ijuru nzabajyana muri picnic, tubyine, turye inyama kandi twishimane.”
Ibi byabereye mu giterane cya 7 Days of Worship 2026, cyabaye kuva ku wa 7 kugeza ku wa 14 Kamena 2026, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Abba Father”, cyitabirwa n’ibihumbi by’Abakristo baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze yarwo.
Banasangiye ifunguro rya nimugoroba