Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024 ku rusengero rwa Methodiste Lible i Ntyazo mu karere ka Nyanza, habereye ibirori by’akataraboneka byo gushimira umubyeyi we akiriho ariwe Nakure Clautrida ufite imyaka 74 yamavuko.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yanyarukiyeyo yibonera icyo gikorwa. Mu kwambikwa ikamba n’umwambaro witwa "warakoze mubyeyi", yawambitswe n’umukobwa we w’umupastor witwa Mukansigaye Eugenie uzwi nka Esther ushumbye itorero i Kampala.
Abitabiriye iki gikorwa bari batangaye kuko ibi bitari bisanzwe mu muco w’abakritso kubona umuntu ugihumeka bamushimira abyiyumvira, benshi babivugira ku irimbi mu gushyingura.
Pastor Mukansigaye Esther yadutangarije ko umubyeyi we yamuruhanye akivuka ubwo papa we yapfaga asigiye mama we inda. Yagize ati "Mama yamaze ibyumweru bitatu ari muri koma, nyuma yuko ayivuyemo yaranduhanye dore ko yari amaze gupfakara akiri muto".
Pastors Esther akomeza agira ati "Twe nk’abana be tumukoreye ibi birori agihumeka kuko kuzabimukorera atakiriho atabirebesheje amaso ye ntabwo ari byiza".
Paradise yegereye umubyeyi Nakure Clautrida atubwira akanyamuneza kuzuye umutima we ati: "Ndashimira Pastor Mukansigaye Esther ku bw’ibirori ankoreye byo kunshimira ngihumeka, mbibonye n’amaso yanjye ndishimye kandi ndanezewe, n’iyo nataha nataha amahoro".
Uyu mubyeyi yagiye ahura n’impanuka akavunika bya hato na hato akagera aho bamubika ko yapfuye none bamukoreye ibi birori kugira natabaruka azabe yarabibonye.
Abeshi babibonye bashimye uyu muco wo gushimira umubyeyi akiriho mbese byatanze ubutumwa bukomeye mu bari bitabiriye n’abana bato batashye bavuga ko nibakura bazabikorera ababyeyi babo.
Pastor Mukansigaye Esther yashimiye umubyeyi we amukorera ibirori by’agatangaza agihumeka