Pastor Zigirinshuti Michel wo mu Itorero rya ADEPR yatangaje ubuhanuzi yeretswe bwerekeye umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’ubutumwa bwiza (Gospel), buvuga ko agiye gupfa ku bw’ibikorwa byo kuvanga iby’Imana n’ibya Satani.
Nk’uko Pastor Zigirinshuti abisobanura, abahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza cyangwa zo kuramya no guhimbaza Imana, bari mu buryo bubiri. Abusobanura agira ati: “Uyu murimo w’uburirimbyi, ukorwa mu buryo bubiri. Ukorwa n’umuntu ku giti cye, ugakorwa n’umutwe w’abaririmbyi (korari).”
Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Zaburi Nshya, izi ni zo nzozi z’ubuhanuzi Pastor Zigirinshuti Michel yarose: Mbere yo kuzitangaza yagize ati: “Iri joro narose, ariko buri uko ndose si ko mvuga, ahubwo mvuga iyo ndose kandi ngategekwa kuvuga.”
Yakomerejeho avuga inzozi yarose agira ati: “Narose inzozi zingeza kure, ziranyahagiza ariko. Narose twongera gupfusha umuhanzi. Urabona kwa kundi umuntu aba yitabye Imana inkuru yakwiriye, yasakaye, ngewe ingeraho yamaze kuba kimomo. Noneho mbaza umuntu twari kumwe nti ni ko ye, ngo kanaka yitabye Imana? Nti yapfuye? Ati ‘Twarize twihanaguye.’”
Yakomeje avuga ibyakurikiyeho n’ibyiyumvo yagize agira ati: “Ndasuhererwa ndazongwa, nkiri muri ako gahinda ntangira kumva ijwi, ijwi ritari iry’umuntu rirambwira ngo na we Satani aramwibye. Uwo mwanya haza ya magambo ari muri Yohana 10:10, avuga ko umujura azanwa no kwica kwiba no kurimbura.”
Uku ni ko yasobanuye ibivugwa muri uwo murongo: “Uko kwiba, kwiba Umukristo ni ukumutwara igihe cye cyo gupfa kitageze. Umujura arica, ikibabaje kurusha ibindi, umujura ararimbura. Naraye nibaza nti ese uyu mujura uri kwica akanarimbura, bimeze bite, ubu koko n’uyu aragiye? Mana, wambabariye ukansobanurira?
Akibaza ibyo, yumvise ijwi rimubwira riti: “Tega amatwi nkubwire rero uko ibintu bitangira n’aho bipfira. Hari ikintu kiwanduza (umurimo wo kuririmba) kigatuma umujura abona aho azanyura. Bitangira gupfa iyo batangiye kuzanamo ababafasha, ni bwo batangira kuwuzanamo abatarawereje, na bo ubwabo batejejwe.”
Nk’uko yakomeje abisobanura, mu bahanzi harimo bamwe bakorana n’abantu batejejwe cyangwa badashishikajwe n’iby’ubutumwa bwiza. Abo bashobora kuba abo bafatanya indirimbo (collaboration), abamwamamariza ibitaramo, abamureberera (managers) cyangwa abajya mu mashusho y’indirimbo ze.
Uku gukorana n’abantu batejejwe ni nko kuvanga iby’Imana n’ibya Satani. Zigirinshuti avuga ko umurimo wo kuririmba ugomba kubahwa nk’uko imirimo yo mu rusengero yubahwa agira ati:
“Abo bose bagombye kumenya ko uyu murimo na wo uri mu mirimo y’Imana yejejwe, nk’uko indi yose yo mu rusengero yejejwe.” Bityo niba ari umurimo wera, ugomba gukorwa n’umuntu wawerejwe.”
Avuga ko iyo abahanzi bareba ababafasha mu bikorwa byabo bazanamo abadakwiriye ngo bamufashe, ko nta kindi bitaho, niba bejejwe cyangwa berejwe umurimo. Iyo abo babigezemo baba batangiye gukora ibyangwa n’Umwana w’Imana, bagatangira gukora ibyo Umwanzi ashima. Umuhanzi akaba umeze neza, akazana abakozi ba Satani atabizi.
Si ibyo gusa, yavuze ko uko umuhanzi akomeza kugira inyota yo gufatanya n’abandi no kugira inyota yo kumenyekana, bituma agenda agana mu nzira mbi.
Uku kuba umurimo wo kuririmba wejejwe, ni byo byatumye umwe mu bahanzi urebwa n’ubu buhanuzi agiye gupfa, kubera ko yafashe umurimo wera akawuvangamo abatarawerejwe.
Yasoje agira ati: “Imana yambwiye ngo ni cyo uwo nguwo azize. Yaravanze, arayora aravanga ashyiramo, maze Satani aba yamubonye. Nta we mvuga, ariko niba yumvise ubu butumwa yihane. Hari igihe Imana yamubabarira.”
Yavuze kandi ko nk’umushumba azakora ibishoboka agashaka uko yabonana n’uyu muhanzi bakaganira kuri ubu buhanuzi Imana yamuhaye mu nzozi kugira ngo amuburire bari kumwe imbonankubone, bityo uwo muhanzi abe yarokoka uwo mutego satani yamutezi.
Reba Pastor Zigirinshuti Michel arimo gutanga ubuhanuzi yeretswe mu nzozi