× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yakiriwe nk’umwamikazi: Uko "Aritamurura" yahembuye benshi barimo icyamamare Dominic Ashimwe

Category: Choirs  »  August 2025 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yakiriwe nk'umwamikazi: Uko "Aritamurura" yahembuye benshi barimo icyamamare Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe, Divine Nyinawumuntu na Producer Sam, ni amwe mu mazina azwi muri Gospel yakozweho bikomeye n’indirimbo "Aritamurura" ya Korali Abakorerayesu Choir ya ADEPR Rukurazo.

Mushyitse umutima mu nda mutuze mu gitondo Aritamurura. Ab’imitima itinya nituze, ab’imitima ihagaze nituze, abari bananiwe mukomere n’ubwo mubona bwije bugiye gucya.

Abakorerayesu Choir yongeye gutereka mu gitereko imitima itentebutse mu ndirimbo “Aritamurura”. Ni indirimbo nziza yakozwe mu buryo bwiza bwa live.

Mu kiganiro na Paradise, Madamu Mamille Mukangemanyi umuyobozi wa Abakorerayesu Choir yagize ati: “Iyi ndirimbo Aritamurura ifite ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu bose, ndetse no guhamya gukora kw’Imana n’imbaraga zayo!!!”

Imvano yo gushyira ibirungo muri iyi ndirimbo yakuye benshi mu gikombe nshidikanyamana

Akenshi iyo umuntu yihebeshejwe n’ibihe ha handi aba yabaye nka Eliya igihe yaryamaga munsi y’igiti cy’umurotemu, aba yumva yanze ubuzima, yisanga mu cyaha cyo gushidikanya gukora kw’Imana nk’uko na Eliya yisabiye gupfa.

Icyo gihe bene uwo muntu aba akeneye ijambo ry’ihumure rimwibutsa gukora kw’Imana, dore ko ariyo yonyine ibasha kwitamurura, ikabera igisubizo uwumvaga yanze kubaho kandi bikaba mu gihe atatekerezaga, bikanyura no mu nzira atatekerezaga. Uko niko Kwitamurura.

Iyi ndirimbo “Aritamurura” yaje ari igisubizo ku bantu bari mu gikombe nshidikanyamana. Ibi niyo ntandaro yo gukundwa n’abatari bake.

Ubuyobozi bw’iyi korali bukaba bwarahisemo gukora iyi ndirimbo yo hambere mu buryo bugezweho. Avuga ku mvano y’iyi ndirimbo, Mme Mamille yagize ati: “Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo Aritamurura mu buryo bugezweho cyaturutse muri twe ubwacu, ndetse no mu bushake bw’Imana.”

Ubuyobozi bwa Abakorerayesu Choir bwatangaje ko bafite gahunda yo gukora mu buryo bugezweho indirimbo zabo zo hambere ziri kuri album zabanje, hagamijwe kugira ngo zirusheho kuba nziza cyane.

Indirimbo iheruka “Njye Nzi Neza” yabafunguriye imiryango.

Mu kwezi gushize iyi korali yasohoye indirimbo “Njye Nzi Neza”. Ni imwe mu ndirimbo zagarutsweho cyane mu itangazamakuru yaba ku maradiyo, televiziyo ndetse no kuri murandasi. Ku banyamakuru bakora intonde z’indirimbo Top 5 na Top 10, iyi ndirimbo wasangaga yiganje mu z’imbere.

Ibi ahanini ni imvano y’ubutumwa bukubiyemo ndetse n’uburyo ikozemo, ni ukuvuga mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho, udasize n’imyambarire, dore ko bari bambaye umweru w’inyange.

Uretse indirimbo zanditse neza, Abakorerayesu Choir bazwiho kwambara neza. Ngaba mu mwambaro wererana nk’inyange. Agaruka ku musaruro wavuye muri iyi ndirimbo, umuyobozi w’uyu mutwe w’abaririmbyi yagize ati:

“Yadukinguriye imiryango, abantu bongera kuryoherwa n’ubutumwa Imana yashyize ku mutima wacu. Kubona usohoye indirimbo nyuma y’imyaka 7 ukabona yakiriwe neza, byaduhaye imbaraga zo kurushaho gukora cyane.”

Ku mbuga nkoranyambaga iyi korali yakiriwe nk’umwamikazi.

Benshi mu bakunzi b’iyi korali bakomeje kugaragaza ko bishimiye ko korali bakunda yabazaniye ibihangano bigera ku mitima yabo. Mu minsi itatu igeze kuri YouTube, indirimbo “Aritamurura” yanditswe na Joyeuse imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 22 no gutangwaho ibitekerezo 289.

Indirimbo “Njye Nzi Neza” imaze ukwezi isohotse, yo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 53 kuri YouTube kandi bakomeje kwiyongera, ndetse n’ibitekerezo 380. Ibi bikaba ibimenyetso simusiga bigaragaza korali ikuzwe.

“Ni indirimbo yubahiriza umutima wanjye.” — Umuramyi Divine Nyinawumuntu.

Divine Nyinawumuntu, umuririmbyi ubarizwa mu itsinda rya Kingdom of God Ministry akaba n’umwe mu baramyi babarizwa muri TFS aho azwi cyane mu ndirimbo “Lahayiroyi”, ni umwe mu batanze ubutumwa kuri iyi ndirimbo.

Divine Nyinawumuntu uzwi mu ndirimbo "Lahayiroyi" yasamiye hejuru "Aritamurura"

Uyu muramyi watangiye guteguza abakunzi be indirimbo yitwa "Hozana" yagize ati: "Ni ukuri Imana ibahe umugisha mwinshi. Iyi ndirimbo nyifata nk’indirimbo yubahiriza umutima wanjye. Imana ibahe umugisha natwe twiteguye gukomeza guhemburwa n’indirimbo zanyu".

Dominic Ashimwe kwihangana byamunaniye.

Dominic Ashimwe ni umwe mu baramyi bubashwe bashinze imizi mu mitima y’abakunzi ba Gospel by’umwihariko mu ndirimbo nka Ashimwe, Nemerewe, Ntihinduka, Ntacyadutanya, Ari kumwe natwe n’izindi.

Dominic Ashimwe yahumurije imitima yihebye yifashishije "Aritamurura".

Ikimara gusohoka, Dominic ni umwe mu bayirebye banayisangiza abandi nk’uko byagenze ku byamamare nka Producer Bosco wa Beacon Studio na Producer Sam umujyanama akaba n’umubyeyi wa Jessi Samuela uzwi cyane mu ndirimbo nka "Papa nzi ko unkunda".

Dominic Ashimwe ati: "Ab’Imitima itinya nituze, ab’imitima ihagaze niyururuke mu gitondo Aritamurura, Amen."

Abakorerayesu Choir ni imwe mu makorali afite igikundiro biturutse ku butumwa bukubiye mu ndirimbo zayo. Ni Korali Uwiteka yakoresheje iby’ubutwari mu bihe bitandukanye.

Yitabiriye ibiterane bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu mahanga. Mu mpera z’umwaka wa 2015 iyi korali yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi itatu muri Tanzania ku butumire bwa Pentecostal Church yo muri iki gihugu.

Mu myaka 33 iyi Korali imaze ivutse dore ko yatangiye mu mwaka wa 1992, handitswe indirimbo zirenga ijana. Izi ndirimbo zirimo: "Nshingiye", "Yamfashe ukuboko", "Uko biri kose", "Dawidi", "Inyenyeli", "Uri Imana y’icyubahiro" "Aritamurura" n’izindi.

Uretse kuririmba no kuvuga ubutumwa bwo kubwiriza ijambo ry’Imana, Korali Abakorerayesu izwi mu bikorwa by’umusamariya mwiza, hagamijwe gusohoza ibyanditswe byera biboneka muri Matayo 25:35 hagira hati: "Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira."

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ARITAMURURA" YARYOHEYE IBYAMAMARE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.