Umuramyi Niron Buntu, yavuze ko indirimbo ye nshya "Ni Nziza" igiye kujya hanze, yashibutse mu mutima wuzuye gushima Imana kubera ineza yayo n’urukundo rwayo rudacogora ku bantu.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Niron Buntu yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya bushingiye ku kwibutsa abantu ko Imana ari nziza kandi ko urukundo rwayo rwabanye na muntu kuva kera.
Ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ukwerekana ineza y’Imana ibinyujije mu rukundo rwayo idukunda kuva kera."
Uyu muramyi yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo kitaturutse ku muntu runaka, ahubwo cyaturutse ku mashimwe yari afite mu mutima we, yumva akwiriye kuyasangiza abandi binyuze mu ndirimbo.
"Cyavuye ku mashimwe nari mfite mu mutima wanjye. Nifuzaga kwibutsa abantu ubutumwa bw’ineza y’Imana n’urukundo rwayo."
Niron Buntu yanavuze ku kuba hari abagereranya uburyo aririmbamo n’ubwa Meddy. Yavuze ko atabifata nk’ikibazo, kuko icy’ingenzi atari uburyo abantu bamubona, ahubwo ari ubutumwa bwiza bugera ku bantu.
Ati: "Yego, hari abambwira ko mbibutsa Meddy, ariko ntabwo twabuza abantu kumva uko babyumva. Icy’ingenzi ni umurimo w’Imana. Gukorera Imana ni cyo cy’ingenzi, kandi ubutumwa ni bwo dushyize imbere."
Uyu muramyi yavuze ko akomeje gukorera Imana n’umutima wose, agaragaza ko hari imishinga myinshi yamaze kurangira neza ndetse n’indi myinshi ikiri gutegurwa.
Ati: "Hari imishinga myinshi. Hari iyarangiye neza, indi iracyakorwa. Turimo gukorera Imana ubudasiba nk’uko Bibiliya ibidushishikariza."
Yasoje ashishikariza abakristo gukomeza gukorera Imana badacogora, kuko umurimo wayo ugira ingaruka nziza ku buzima bw’abawakira.
Indirimbo "Ni Nziza" ni imwe mu ndirimbo zo gushima Imana no kwamamaza ineza yayo. Ni ubutumwa buhamagarira abantu bose kwizera urukundo rw’Imana no kuyihimbaza ku bw’ibyo ikomeza kubakorera buri munsi. Iyi ndirimbo izasohoka mu minsi ya vuba.
Benshi bahuriza ku kuba Niron Buntu asa n’abahanzi b’abanyamerika