Korali Ambassadors of Christ yatangaje ibiciro by’amatike y’igitaramo gikomeye yise “God Painted Our Story”, giteganyijwe kuba ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike yashyizwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo buri wese abone umwanya umworoheye.
Itike yo mu cyiciro cya Platinum igura 50,000 Frw, iya CIP ikagura 30,000 Frw, mu gihe iya Premium yashyizwe kuri 25,000 Frw. Abifuza kwicara mu gice cya Ground Floor bazishyura 20,000 Frw.
Hari kandi amatike y’ibyiciro bya Lower Zone na Upper Zone, ari na yo yashyiriweho igabanyirizwa ry’igihe gito (Early Bird). Itike ya Lower Zone isanzwe igura 15,000 Frw, ariko ubu iri kugurwa 10,000 Frw, mu gihe iya Upper Zone isanzwe igura 10,000 Frw ariko ubu ikaba iri kugurwa 5,000 Frw.
Abifuza kugura amatike bashobora kubikora banyuze ku rubuga ticqet.rw cyangwa bagakoresha kode ya telefoni *513*1*1#.
Mu gihe bitegura iki gitaramo cy’amateka, Ambassadors of Christ yakomeje ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage no kugeza ubutumwa bwiza mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Muri ibyo bikorwa harimo gutera ibiti, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakorewe i Gitagata no mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, gusura no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rudakabukirwa mu Karere ka Gasabo, ndetse no gukora igikorwa cy’ivugabutumwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Mu myaka 30 ishize, Ambassadors of Christ yabaye imwe mu makorali afite uruhare runini mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo, ibiterane byo hanze, ingendo z’ivugabutumwa mu mahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi korali kandi yagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibinyujije mu ndirimbo z’ihumure, ibyiringiro n’ubutumwa bwo gukira ibikomere.
Uyu munsi Ambassadors of Christ ifatwa nk’imwe muri korali zikomeye kandi zikunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Iwacu Heza,” “Imirindi y’Uwiteka,” “Wa Si We,” “Imirimo Yawe,” “Nahuye na Mesiya” ndetse na “Ibyo Unyuramo”, zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye.
Igitaramo “God Painted Our Story,” Imana yanditse amateka yacu, gitegerejwe na benshi kuko kizaba ari umwanya wo kurebera hamwe urugendo rw’iyi korali mu myaka 30 ishize no gushimira Imana ku byo yakoze muri uwo murimo.
Ubu wagura itike ibiciro bikiri hasi!