Karrie Hahn avuga ko irungu ari ikintu gishobora kugera ku wo ari we wese. Bityo, yatanze inama y’uko Umukristo warwaye depuresiyo yakwitwara.
Depuresiyo, ihungabana cyangwa agahinda gakabije, umuntu uwo ari we wese, yaba umukire cyangwa umukene, urubyiruko cyangwa abakuze, uwashatse cyangwa utarashatse, usenga cyangwa udasenga, ashibora kwisanga ayifite.
N’ubwo hari ababa baturanye n’abantu benshi, na bo baba bashobora kumva batagaragara, badakundwa cyangwa badafite uwo babwira ibibazo byabo.
Mu nyandiko yasohotse ku wa 19 Nyakanga 2026, Karrie Hahn asobanura ko Bibiliya igaragaza ko irungu ryatangiye nyuma yo kwinjira kw’icyaha mu isi.
Mbere y’uko Adamu na Eva bacumura, bari bafite ubusabane bwuzuye hagati yabo na hagati yabo n’Imana. Ariko icyaha cyazanye gutandukana, imibabaro n’irungu, ari na byo bituma abantu benshi babaho bumva bafite icyuho mu mitima yabo.
Uyu mwanditsi avuga ko irungu ari bumwe mu buryo bwo kubabara. Si ko buri gihe riterwa n’icyaha umuntu yakoze, ahubwo ni kimwe mu bibazo bibaho muri iyi si yangijwe n’icyaha.
Ni yo mpamvu ashishikariza Abakristo kujyana imibabaro yabo imbere y’Imana mu masengesho, nk’uko Dawidi yabigenje muri Zaburi, aho yasukaga imbere y’Imana ibyamuremeraga aho kubihisha.
Karrie Hahn kandi agaragaza ko irungu rishobora gutuma umuntu ashukwa gukora ibyaha ashaka aho yakura urukundo cyangwa kwakirwa, ariko mu buryo bunyuranyije n’ubushake bw’Imana. Ni yo mpamvu asaba Abakristo gukomeza kuba maso no kwiringira Imana aho gushakira ihumure mu nzira zitari nziza.
Ikindi yibandaho ni uko Imana ari yo buhungiro nyakuri bw’umuntu. N’ubwo inshuti cyangwa umuryango bishobora kubura, Imana ntita abana bayo.
Yibutsa ko na Yesu Kristo yanyuze mu gihe cyo gusigara wenyine igihe abigishwa be bamutereranaga, ndetse no ku musaraba akumva uburemere bwo kwitandukanya n’Imana kubera ibyaha by’abantu. Ibyo bituma abamwizera bamenya ko afite ubushobozi bwo kubumva no kubahumuriza.
Mu gusoza, Karrie Hahn atanga icyizere ko irungu ritazahoraho ku bizera Kristo. Avuga ko igihe kizagera Imana igashyiraho ijuru rishya n’isi nshya, aho abazera bazabana n’Imana ndetse n’abandi bakiranutsi iteka ryose. Muri ubwo bwami, nta muntu uzongera kumva atereranywe, atakiriwe cyangwa ari wenyine.
Iyi nyigisho iributsa Abakristo ko n’ubwo irungu rishobora kubabaza cyane, atari iherezo ry’ubuzima. Ahubwo ni igihe cyo kurushaho kwegera Imana no kwizera ko izahora iri kumwe n’abayiringira.