× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jerusalem itegerezanijwe amatsiko mu gitaramo izamurikiramo Album bise "Mbazaniye lhumure"

Category: Choirs  »  3 March »  Alice Uwiduhaye

Jerusalem itegerezanijwe amatsiko mu gitaramo izamurikiramo Album bise "Mbazaniye lhumure"

Korali Jerusalem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR ururembo rwa Rubavu, paruwase ya Rubona, ku itorero rya Rushagara, yateguye igitaramo gikomeye izamurikiramo Album nshya.

Korali Yerusalem ifite abaririmbyi bagera kuri 80 ndetse ikaba ari korali ifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino binyuze mu ndirimbo.

Tariki 9,10 Werurwe 2024 ni bwo korali Yerusalemu izamurika Album bise "Mbazaniye lhumure" mu gitarmo kizabera hafi y’urusengero rwa Rushagara ku mashuri ya Rambo i ruhande rwa Braserie hafi y’amashyuza.

lzaba ari alubumu ya kabiri y’amajwi n’amashusho. Ni mu gihe kandi alubumu ya mbere yashyizwe hanze muri 2012 yo yitwa "Ukuboko kwa Yesu". Uretse ibitaramo n’ibiterane, iyi korali izwi na none mu ivugabutumwa ry’imirimo n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Mu kiganiro na Paradise, Vedaste Habimana Umuyobozi wa Korali Yerusalemu yagize ati: "Usibye no kuririmba korali Yerusalem tugira ibindi bikorwa byihariye by’urukundo harimo gufasha abatishoboye ndatse no kuzamurana hagati muritwe".

Yakomeje agira ati "lyi korali yacu imaze kugira abaririmbyi benshi, yabyaye korali Hermoni ari nayo yaririmbye "Amatunda".

Korali Jerusalem ikomeje ivugabutumwa hirya no hino ivuga imirimo n’ibitangaza Imana igenda ikora kandi ibwira abatarakizwa ko nta handi hari ubuhungiro uretse kwa Yesu.

Korali Jerusalem ya ADEPR Rushagara yateguye igitaramo gikomeye izamurikiramo Album nshya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Muraho neza?
Uwiteka nyir’umurimo akomeze kubashyigikira no kubakoresha ibyo ubutwari muri uwo murimo mukora.

Cyanditswe na: Rév. NDIMUBAYO Charles   »   Kuwa 06/03/2024 06:33

Bibaye byiza mwazajya musohora album
Byibuz bitarenz imyak 5
Kigirango byibuze tutazajya tubakunda
Mwakinda kuduha products
Tukongera kubibagirwa.

MURAKOZE 🙏✊

Cyanditswe na: Clinton SALAMA   »   Kuwa 04/03/2024 08:24