Korali Elayo ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR ku itorero rya Karengera paruwase ya Karengera aha ni mu murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke mu Burengerazuba.
Korali Elayo ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa kuwa 5 Gashyantare 2000 ikaba yaratangijwe na Pasteur BUTERA Aphrodis.
Korali Elayo Kandi ifite umwihariko kuko Ari korali y’abakozi n’abanyeshuri ,iyi korali irimo ingeri zose urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu ndetse hakabamo n’abubatse ingo.
Gusa ubwo iyi Elayo yatangiraga hari higanjemo urubyiruko hakaba hari harimo umugabo umwe ariwe Pasteur BUTERA Aphrodis wayitangije.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umuyobozi w’iyi korali NDAMUKUNDA SAMUEL yagize ati :" Ubu korali Elayo ifite abarimbyi 83 aba baririmbyi harimo ababarizwa ku cyicaro cya paruwasi ya Karengera hakaba hari n’abandi bakorera umurimo w’Imana mubice bitandukanye bitewe n’impamvu z’akazi.
Yakomeje agira ati :" Nka korali Elayo intego yacu ni ukampamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi tugahindura benshi bakaba ibyaremwe bishya, ikindi ni ugushishikariza urubyiruko gukunda Imana rukareka kugendera mu ngeso mbi zibatandukanya n’ubwiza bw’Imana ahubwo bakayoboka inzira yo gukiranuka.
Ati Kandi korali Elayo tugira Ibikorwa tujya dukora ’gusura abatishoboye ndetse ikabagenera ibyo kurya , ikindi ni uko nyuma y’izi ndirimbo z’amashusho nubundi turateganya gukora izindi kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kuri Bose bahindukire bamenye Imana.
Indirimbo ya mbere korali Elayo twakoze yitwa Umugambi w’Imana ariko iyo ndirimbo ntiyabashije kuba yamenyekana aho yakozwe n’umutoza wa Elayo DUSHIME Emmanuel Shalom
Gusa nyuma iyo ndirimbo yaje kongera kuboneka muri Album yacu yambere y’amajwi yiswe "TWISUNZE UMUGABO UKOMEYE" igizwe n’indirimbo icyenda (9) iyo album yagiye hanze 2018 .
Nyuma y’izi ndirimbo icyenda z’amajwi ntabwo twakomeje kwicara twateguye izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho esheshatu (6) ubu murizo tukaba tumaze gushyira hanze eshanu (5) murizo arinaho hagarutsemo nubundi indirimbo yiswe umugambi w’Imana akaba Ari nayo ndirimbo ya kozwe bwa mbere ya korali Elayo.
Zimwe murizo ndirimbo zimaze kugera hanze harimo:UMUGAMBI W’IMANA, TWISUNZE UMUGABO UKOMEYE, GIRANEZA,NTUTINYE ndetse na BENEDATA akaba ari na yo ndirimbo baherutse gushyira hanze mu minsi mike ishize kuri 21 Kamena 2024.
Izi ndirimbo zigaragara kuri YouTube channel ya korali Elayo yitwa (Elayo Choir ADEPR Karengera) izi ndirimbo zikaba zarakorewe muri D.E.S STUDIOS nubundi zikaba zarakozwe n’umutoza wa Elayo (DUSHIME Emmanuel Shalom) izi ndirimbo z’amashusho iyambere yageze hanze kuwa 22/01/2023.
Korali Elayo ikomeje kwampamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byabo byiza
Uyu murimo muzawukomereho kandi Imana izabahe umugisha kandi nanjye ndabashimiye komukizirikana kuba narashize iriya chorale kandi dushimyimana ko abayibaje bamwe bagiye baba abadiakoni tubifurije gukora neza umurimo
Elayo choir nishimiye cyne aho Imana ibageje
Ngira nti coulage ibyiza birimbere
Kd mubigaraga mumaze kugera kuribyinshi
Bizaba byiza kurushaho mwibanze no kurushaho gushaka Umwuka wera murakoze ndabakunda
Nshima cyane lmana ikomeza kudushyigikira nange nsi umwe mu bagize korali ya ELAYO ADEPR KARENGERA
Imana ishimwe Kandi ukora nyinshi ikirutaho no agakiza
Kimana iduha bituma dukomeza gutera imbere mu buryo bwo mu mwuka ndestse numubiri
Ikindi idutoza gutanga ubutumwa bituma natwetugira uruhare mu gutanga ubutumwa bwiza nkange ndi umuhanzi ku giti cyange kuri YouTube nitwa Mugisha Charles
Ni byiza rwose mukomereze aho kuko abahinduriye benshi kuwiteka bazaka nk’inyenyeri
lmana ishimwe cyane ibashoboze kuzakora nibindi byinshi kandi birenze, umuhati mugira mukwamamaza ubutumwa bwiza bwa yesu mukiri mu isi muzagororewa kandi muzahabwa nubugingo buhoro indirimbo zanyu ninziza cyane zaratwubatse muriyi nzira igana mu ijuru