Kuri ubu Besalel Choir yongeye yaje mu ndirimbo nshya "Uturemangingo" itegerejwe kuri iki Cyumweru.
Ntekereza ko indirimbo "Golgota" ikwibutsa umusozi mwiza w’amateka Kristo yabambweho, wayumvise. Si ukuyumva gusa ahubwo yaranagufashije unayisangiza abandi!
Niba wibazaga korali yayihumekewemo na Mwuka Wera, igisubizo cyiza wagisanga i Murambi ku gicumbi cya Besalel Choir. Kuri ubu rero Mwuka Wera akomeje gukora imirimo n’ibitangaza anyuze i Murambi.
Besalel Choir yateguje indirimbo nshya yise "Uturemangingo", bikaba biteganyijwe ko izasohoka kuri iki Cyumweru nk’uko twabitangarijwe n’abagize iyi korali.
Aganira na Paradise, Claire umwe mu bashinzwe itumanaho muri Besalel Choir yavuze ko iyi ndirimbo ari imvano y’isano abizera bafitanye na Kristo. Yagize ati: "Twahindutse abana b’Imana ku bw’amaraso ya Yesu".
Yunzemo nanone ngo: "Dushaka kumvikanisha ko Data ari umwe Se wa Yesu ni we Data byahamije n’amaraso".
Iyi ndirimbo igiye gushyirwa ahabona nyuma y’ukwezi gufunze basohoye iyitwa "Hamagara".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "HAMAGARA" YA BESALEL CHOIR
Besalel Choir yateguje indirimbo nshya "Uturemangingo" itegerejwe kuri iki Cyumweru