× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Family of Singers Choir ya EPR Kiyovu yemeje itariki yigitaramo Umuryango Mwiza Live Concert Season 3

Category: Choirs  »  28 minutes ago »  Nelson Mucyo

Family of Singers Choir ya EPR Kiyovu yemeje itariki yigitaramo Umuryango Mwiza Live Concert Season 3

Nyuma y’igihe abakunzi bayo bayitegereje, Family of Singers Choir, ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paroisse ya Kiyovu, yamaze gutangaza ku mugaragaro itariki y’igitaramo cyayo isanzwe itegura buri myaka ibiri. "Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3", kizaba ku nshuro ya gatatu.

Iki gitaramo kimaze kuba kimwe mu bitegerezwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kikaba kizongera guhuriza hamwe imbaga y’abifuza kuramya Imana mu ijoro ryihariye ry’umuziki unogeye amatwi, ubuhamya n’ijambo ry’Imana.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishingiye ku ijambo riboneka muri Yosuwa 24:15, rigira riti:
"Ariko jye n’inzu yanjye, tuzakorera Uwiteka."

Ubu butumwa bushimangira umuhamagaro wo kubaka ,no kubungabunga ubusugire bw’Umuryango mu ndangagaciro za gikirisitu.

Mu butumwa bwa Save the Date, Family of Singers Choir yatumiye abakunzi bayo, inshuti n’abafatanyabikorwa bose kwandika kuri kalendari zabo ko ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026 , ari bwo Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3 izaba muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) i Camp Kigali.

Abategura iki gitaramo bavuga ko ari ijoro ritazibagirana ryo kuramya Imana no kunezererwa umuziki wa Gospel, banasaba abakunzi babo gukomeza kubakurikirana kuko andi makuru menshi arambuye ajyanye n’iki gitaramo, arimo amasaha, nabazafatanya na Family of Singers choir bose, azatangazwa mu minsi mike iri imbere.

Andika kuri kalendari yawe: Ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, maze uzifatanye na Family of Singers Choir muri "Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3".

REBA INDIRIMBO "ARAGANJE" YA FAMILY OF SINGERS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.