Pastor Christian Gisanura yasabye Abakristo kwitondera ibyo bitirira Imana, avuga ko byose ari ibitambo bishobora kwakirwa cyangwa bikangwa.
Ku wa 22 Nyakanga 2026, Pastor Christian Gisanura yashishikarije Abakristo gusuzuma impamvu ibatera gukora ibikorwa bavuga ko bakorera Imana, agaragaza ko ibikorerwa Imana byose ari ibitambo kandi ko bishobora kwakirwa cyangwa bikangwa bitewe n’umutima ubikoranywe.
Ubutumwa bwe bwiswe "Ibanga ry’Umunsi", yabushingiye ku murongo wo mu Balewi 3:1."
Ayo magambo yose uko yakabaye agira ati: ""Kandi umuntu natamba igitambo cy’uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy’ikimasa cyangwa cy’inyana, agitambire imbere y’Uwiteka kidafite inenge. "
Pastor Gisanura yavuze ko igitambo atari itungo ryatambwaga mu Isezerano rya Kera gusa, ahubwo ko no muri iki gihe umuntu ashobora gutamba ibitambo binyuze mu masengesho, amaturo, ibyacumi, kuririmba, gufasha abatishoboye, kwihangana mu bigeragezo cyangwa ibindi bikorwa byose bikorwa hagamijwe kunezeza Imana.
Yagize ati: "Iyo tubikoze tugambiriye kunezeza Imana, tubikora atari ku bw’imihango, ahubwo tubikuye ku mutima, icyo gihe tuba dutanze ibitambo."
Yaburiye Abakristo kwirinda gukora ibikorwa byiza bagamije gushimwa n’abantu cyangwa kumenyekana, avuga ko icyo gihe baba bakoreye abantu aho gukorera Imana.
Yagize ati: "Irinde ko ibyo watanze abantu bose babimenya, ngo ubikore ku bw’izina ryawe cyangwa kubera ko babitangaje ku rusengero. Nubikora uzaba ukoreye abana b’abantu."
Uyu mushumba yongeyeho ko hari ibitambo byinshi bitemerwa n’Imana kubera ko bitangwa bifite "inenge", asobanura ko inenge ishobora kuba ari ugukora ikintu ugamije inyungu zawe, icyubahiro cyangwa indi mpamvu itari ugushimisha Imana.
Yagize ati: "Amafaranga utanga, umwanya wawe, byose nta bwo bizakugirira umumaro niba hari ikindi kigusunikiye kubikora kitari Imana."
Pastor Gisanura yanibukije Abakristo ko buri wese wemera Kristo ari "umutambyi", atari abafite inshingano zidasanzwe mu itorero gusa.
Yagize ati: "Niba uvuga ko uri umukristo, uri umutambyi. Si umuntu ufite inshingano mu itorero, ahubwo ni umuntu wese wemera kandi ukorera Imana."
Yasabye abatanga amaturo n’abafasha abatishoboye guhora bibuka ko ibyo bakora babikoreye Imana.
Mu gusobanura icyo yashakaga kuvuga, yagize ati: "Iyo mfashije umukene akanshimira ngo ndakoze, ndamubwira nti ’Shimira Imana yankoresheje.’ Mba nikuyeho icyubahiro nkagishyira ku Mana. Bwira Imana uti: ’Akira iki gitambo nguhaye ariko biciye kuri uyu muntu utishoboye.’"
Yasoje ubutumwa bwe yibutsa Abakristo ko bakwiriye guhora bibaza niba ibyo bakora byashimisha Imana koko, aho kubikora nk’imihango cyangwa bagamije gushimwa n’abantu.
Yagize ati: "Ntuzasondeke Imana mu byo ukora. Bizaba imfabusa. Yesu agushoboze."