Mu rugendo rw’ivugabutumwa, hari amakorali afite amateka yihariye agaragaza uburyo umurimo w’Imana utangirira ku ntambwe nto ariko ukaguka kugera ku rwego rwo kuva icyitegerezo mu Itorero no muri sosiyete.
Korali Ijwi ry’Umwami Yesu, ifite amateka ashimishije yatangiriye mu cyumba cy’amasengesho, ikaza kuba imwe mu nkingi z’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Aimable Niyompuhwe umuyobozi w’iyi Korali yagaragaje ko amateka yayo atangira mu muryango w’abakristo ba ADEPR Kimihurura bahuriraga mu cyumba cy’amasengesho.
Mu mwaka wa 1991, ni bwo batangiye kuririmba mu materaniro ari abaririmbyi umunani gusa, bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Nyuma y’igihe gito, aba baririmbyi bagize uruhare rukomeye mu itangizwa ry’itorero rya ADEPR Kacyiru.
Ntibagarukiye ku kuririmba gusa, ahubwo banagize uruhare mu gushaka ikibanza cy’urusengero, kubumba amadafari no kwifatanya n’abandi mu kubaka inyubako ya mbere y’iri torero.
Uyu munsi, Ijwi ry’Umwami Yesu imaze kwaguka ku buryo ifite abaririmbyi barenga 150, ikaba ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo.
Ubutumwa bwubaka imitima
Indirimbo za Korali Ijwi ry’Umwami Yesu zibanda ku kubwiriza imbaraga z’Uwiteka. Indirimbo z’uyu mutwe w’abaririmbyi zivuga ku mbabazi zayo, gukiza ibyaha, gutanga amahoro no guhumuriza abari mu makuba.
Ziranashishikariza abakristo gushima no kuramya Imana, zigaragaza ko ari nziza, ishobora byose kandi ko ari yo mizero y’abayiringiye.
Imwe mu makorali afite amateka atangaje
Ubuyobozi bw’iyi Korali buvuga ko buri ndirimbo iba ifite intego yo kwegeza abantu kuri Kristo no kubafasha gukomeza urugendo rw’agakiza.
"Ururembo Rwera" – ubutumwa bwo gukumbuza abera ijuru
Mu ndirimbo nshya yise "Ururembo Rwera", Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu yibutsa abakristo iherezo ryiza Imana yateguriye abayikunda.
Iyi ndirimbo ivuga ku murwa wera, aho abera bazatura iteka ryose, umurimo wabo ukazaba uwo guhimbaza no kuramya Imana ubuziraherezo.
Ubutumwa bukubiyemo bugamije gukumbuza abantu ijuru no kubakangurira gukomeza urugendo rwo kwizera kugira ngo bazagere muri urwo rurembo rwera.
Mu bikorwa by’umusamariya mwiza ,iyi korali ntiyasigaye inyuma.
Uretse ivugabutumwa mu ndirimbo, Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu inashyira imbaraga mu bikorwa by’urukundo n’iterambere.
Abayigize bafashanya mu mibereho ya buri munsi, bagashyigikirana mu iterambere ndetse bakagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’Itorero.
Mu byo bakora harimo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), gushyigikira ibikorwa by’uburezi, gutanga umusanzu mu ikoranabuhanga no gufasha indi mishinga igamije guteza imbere umurimo w’Imana n’imibereho myiza y’abakristo.
Nyuma yo kwitanga bakabumba amatafari yubakishijwe urusengero, kuri ubu Imana yabahundagajeho umugisha urimo no kubera no gutebeza.
Ibi byose bituma Ijwi ry’Umwami Yesu iba umuryango utanga urugero rw’uko ivugabutumwa rigomba kujyana n’ibikorwa bifasha abantu.
Hari izindi ndirimbo nyinshi zitegerejwe
Mu minsi iri imbere, Korali Ijwi ry’Umwami Yesu irateganya gusohora indirimbo nshya yitwa "Imizingo y’Ibitabo", ikazakurikirwa n’izindi zirimo "Inuma" n’izindi nyinshi zamaze gukorerwa amashusho agezweho.
Amavuta y’Imana abajojobaho nko ku ruhanga rwa Aroni.
Ubuyobozi bwatangaje ko bufite gahunda yo kujya busohora indirimbo imwe buri kwezi, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.