Mu gihe isi ikomeje kwibasirwa n’ibibazo bikomeje guhungabanya ituze ry’umuryango, Chorale Family of Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paruwasi ya Kiyovuyatangaje ko igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert Third Season", kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), Camp Kigali, ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026.
Nubwo kizarangwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abategura iki gikorwa bavuga ko intego yacyo irenze gutaramira abantu.
Bifuza kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwibutsa ko umuryango ari wo nkingi y’ubuzima bwiza, kandi ko iyo ushingiye ku Mana uba umusingi ukomeye w’Itorero n’Igihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka" (Yosuwa 24:15). Ni ijambo rikangurira buri rugo guhitamo Imana nk’ishingiro ry’ubuzima, rukayigira umuyobozi w’inzira zarwo no mu bihe byiza cyangwa bikomeye.
Mu myaka yashize, Family of Singers yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ubutumwa bukora ku buzima bwa buri munsi.
Ibitaramo byayo byagiye birangwa n’ubwitabire bwinshi, imitegurire inoze ndetse n’uburyo bwihariye bwo gufasha abantu kwegera Imana no kongera kwizera imbaraga zayo.
Iki gitaramo kije mu gihe hari impungenge zishingiye ku kwiyongera kw’amakimbirane yo mu ngo, gatanya, ihohoterwa rishingiye mu muryango ndetse no kugabanuka kw’indangagaciro zarangaga umuryango nyarwanda.
Family of Singers yizera ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukomeje kugira imbaraga zo kunga imitima, kubanisha abantu no gusubiza ibyiringiro aho byari byaratakaye.
Abazitabira "Umuryango Mwiza Live Concert Third Season"bazabona umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, kumva ubutumwa bwubaka ubuzima no gusangira ibihe by’umunezero n’abandi bakunzi ba Gospel.
Biteganyijwe kandi ko iki gitaramo kizaba kiri ku rwego rwo hejuru, haba mu buryo bw’amajwi, mu muziki ndetse n’ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo kugira ngo abazacyitabira bazatahe banyuzwe.
Nubwo amazina y’abahanzi n’amakorali azifatanya na Family of Singers ataratangazwa, ubuyobozi bw’iyi chorale bwatangaje ko imyiteguro igeze kure, ndetse ko andi makuru arimo ay’amatike, gahunda y’umunsi n’abatumirwa azagenda atangazwa mu minsi iri imbere.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel basabwe gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga za Family of Singers kugira ngo bazajye babona amakuru mashya ku myiteguro y’iki gitaramo, gitegerejwe nk’imwe mu gahunda zikomeye zizahuza abakristo benshi muri uyu mwaka.
Ku wa 20 Nzeri 2026, Camp Kigali izaba ihuriyemo amajwi y’ishimwe, indirimbo zo kuramya Imana n’ubutumwa buhamagarira buri wese kongera kubakira urugo rwe kuri Kristo.
Nta gushidikanya ko "Umuryango Mwiza Live Concert – Third Season"itazaba ari igitaramo gusa, ahubwo izaba n’umwanya wo kongera gutekereza ku gaciro k’umuryango no ku ruhare rwawo mu kubaka Itorero rikomeye n’Igihugu gifite ejo hazaza heza.
Ntikizaba ari igitaramo gusa! Family of Singers igiye gutanga ubutumwa bwo kubaka umuryango muri Camp Kigali