Umuramyi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yahisemo gutaruka urukiramende ubwo yabazwaga ibibazo bitandukanye ku byerekeranye no gukorana indirimbo n’umuramyi Bosco Nshuti afata nk’inshuti ye.
Tariki ya 11/10 Bosco Nshuti na Tonzi barahurira ku ruhimbi mu gitaramo cyiswe “Family Healing” cyateguwe n’umuryango “Family of Corner” washinzwe ukanayoborwa na Madame EV Eliane Niyonagira.
Uru rugendo rw’aba bombi rukaba rukomeje gushimangira imikoranire myiza hagati y’aba bakozi b’Imana bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Tariki ya 13 Nyakanga 2025 nibwo Bosco Nshuti yamurikaga album ya 4 yise “Ndahiriwe”. Yamurikiwe mu gitaramo cyiswe “Unconditional Love Live Concert Edition II” cyitabiriwe n’ibyamamare byo mu ngeri zose. Tonzi ni umwe mu basangiye n’uyu muramyi umunezero usendereye.
Uwakugabiye inka umuha amata. Bosco Nshuti ni umwe mu bari bicaye mu mwanya mwiza ubwo Tonzi yamurikaga igitabo cya mbere yise “An Open Jail” cyangwa se “Igihome Gifunguye.”
Ni igisobanuro cy’ubucuti buri ku rugero rucugushije kandi rutsindagiye. Ubufatanye mu muhamagaro ni ntamakemwa, urugero rwiza bakomeje gutanga rushobora kuzakuraho amahari ku bakiri bato bakomeje gutatanya imbaraga umwe akiyita “Kefa,” undi akaba “Appolon” bakitandukanya na “Paulo” nk’aho umubiri wa Kristo uciyemo ibice.
Paradise yaganiriye na Tonzi avuga ku bucuti bwe na Bosco Nshuti. Tonzi ati: “Haaaaa Bosco ni inshuti yanjye ndetse ni umuvandimwe muri Kristo, umuramyi mwiza cyane.”
Yaboneyeho gusubiza abantu batandukanye barimo uwitwa “Arinatwe” uherutse gusaba aba bombi kuzakorana indirimbo. Ibi yabitanzeho igitekerezo kuri YouTube ubwo Tonzi yamurikaga indirimbo “Urufunguzo." Tonzi ati: “Ababyifuza ni ikifuzo kiza kandi cyoroshye kuko ni wo muhamagaro wacu wo kwamamaza Inkuru Nziza.”
Umwe mu baririmbyi baririmba indirimbo z’urukundo yagize ati: “Bibaye.” Na Paradise yatunze indangururamajwi Tonzi imubaza hagati y’ibitero, inyikirizo na bridge aho yumva Bosco Nshuti yaririmba mu gihe bahurira mu ndirimbo. Tonzi ati: “Aho numva yaririmba ni hose — igitero, inyikirizo byose arabishoboye.”
Ubwo yabazwaga ku byerekeranye n’injyana yumva iyo ndirimbo yaba irimo, Tonzi yahisemo gutaruka urukiramende ahunga umutego yatezwe n’itangazamakuru. Mu mvugo yuje ubuhanga, Tonzi ati: “Ku bijyanye n’injyana byo byaterwa na inspiration uko yaba imeze.
Ntabivuga, injyana ikazaza ihabanye n’igihangano Imana yaduhaye bigatuma mubyibazaho cyane. Reka tuzabatungure kuko Imana idukoresha uko ibishaka, twe tukumvira. Kandi ibyo Imana izadukoresha nta kabuza bizabanyura.”
Family Healing ni igitaramo cyateguwe n’umuryango “Family of Corner” washinzwe na Ev. Eliane Niyonagira. Iki gitaramo cy’umuryango kizaba tariki ya 11 Ukwakira 2025, kikazabera mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles.