× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Furaha Berthe ugiye gutaramira abakunzi be muri ‘Himbazwa Concert’ yatanze impanuro ku munsi w’abagore

Category: Artists  »  13 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Furaha Berthe ugiye gutaramira abakunzi be muri ‘Himbazwa Concert' yatanze impanuro ku munsi w'abagore

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Furaha Berthe, yifatanyije n’abagore bo hirya no hino ku isi kwizihiza International Women’s Day wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe, abifuriza umunsi mwiza wuzuye icyubahiro n’urukundo.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe habura iminsi mike ngo akore igitaramo cye gikomeye cyo guhimbaza Imana. Yabutanze ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore [International Women’s Day (IWD)].

Mu butumwa bwe, Furaha Berthe yashimiye cyane abagore by’umwihariko ababyeyi, abapfakazi ndetse n’abarera abana bonyine, avuga ko ari inkingi z’imiryango n’isoko y’urukundo rutuma ingo zubakwa.

Yagize ati: “Ndifuriza ababyeyi bose, abapfakazi n’ababyeyi barera bonyine umunsi mwiza wuzuye icyubahiro n’urukundo. Muri inkingi z’imiryango, muri umutima w’urugo kandi muri isoko y’urukundo rutagira umupaka.”

Yakomeje agaragaza ko abagore bakwiriye kubahwa no guhabwa agaciro kubera uruhare bagira mu kubaka imiryango, amatorero n’Igihugu muri rusange. Yasabye Imana gukomeza kubarinda no kubaha ubuzima bwiza n’amahoro mu mitima yabo.

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe uyu muhanzikazi ari mu myiteguro y’igitaramo cye cyiswe ‘Himbazwa Concert’, kizaba ku wa 14 Werurwe 2026 guhera saa Munani z’amanywa ku rusengero rwa Kigali Bilingual Church ruherereye i Remera, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Furaha Berthe yavuze ko intego y’iki gitaramo agiye gukora ari ugushima no guhimbaza Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

Ati: “Kuzaboneka ni umugisha kuri twese. Twifuza ko abantu bazahurira hamwe bagahabwa ihumure n’imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwizera.”

Yatangaje kandi ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe n’umuhanzikazi mugenzi we Vumilia Mfitimana, ndetse bakazaba bafite n’umushinga wo gukorana indirimbo mu gihe kiri imbere.

Iki gitaramo kizitabirwa kandi n’amakorali atandukanye akunzwe cyane mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi arimo Hallelujah Choir Family, Believer’s Family Choir, Shining Star Singers, Victorious Melody Choir na Message of Hope Choir.

Furaha Berthe yavuze ko impamvu yatumiye aya makorali ari uko yose asanzwe akora umurimo w’Imana yitangiye kandi aririmba neza, bityo bakazafatanya guhimbaza Imana mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Futa Machozi, Asante, Humura, Nitakwenda na Ntabwo Tureshya, yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazungukiramo byinshi birimo kumva indirimbo nshya, ubuhamya butandukanye n’ijambo ry’Imana ribahumuriza.

Uretse ubuhanzi, Furaha Berthe ni n’umwanditsi w’ibitabo ndetse anayobora ishuri rya Busy Bees Foundation School. Mu 2024 yasohoye igitabo cyiswe “Furaha Berthe Magazine” gikubiyemo ibikorwa bye n’urugendo rwe mu murimo w’Imana.

Avuga ko ibyo agezeho byose abikesha ubuntu bw’Imana, kandi ko azakomeza gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Mu gihe abagore bizihiza umunsi wabo ku isi hose, Furaha Berthe yibukije ko urukundo, kwihangana n’imbaraga abagore bagaragaza buri munsi ari byo bituma imiryango n’umuryango nyarwanda muri rusange bikomeza gutera imbere.

Furaha Berthe yashimiye cyane abagore, avuga ko ari inkingi z’imiryango n’isoko y’urukundo rutuma ingo zubakwa

Furaha Berthe ari mu myiteguro y’igitaramo cye cyiswe ‘Himbazwa Concert’, kizaba ku wa 14 Werurwe 2026

Halleluyah Family Choir bazaririmba mu gitaramo batumiwemo na Furaha Berthe

Believer’s Family Choir yatumiye mu gitaramo cya Furaha gitegerejwe na benshi

Message of Hope Choir bazaririmba mu gitaramo cya Furaha Berthe

Shinning Stars Singers bategerejwe mu gitaramo "Himbazwa Concert"

Victorious Melody Choir izaririmba mu gitaramo cya Furaha Berthe

Vumilia nawe azaririmba mu gitaramo ‘Himbazwa Concert’ cya Furaha Berthe

Furaha Berthe ugiye gutaramira abakunzi be muri ‘Himbazwa Concert’ yatanze impanuro ku munsi w’abagore

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.