× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwamumenye ntateze gusubira inyuma - Ubutumwa buri mu ndirimbo nshya "Tumesimama Imara" ya Korali Iriba

Category: Choirs  »  2 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uwamumenye ntateze gusubira inyuma - Ubutumwa buri mu ndirimbo nshya "Tumesimama Imara" ya Korali Iriba

Korali Iriba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Taba mu karere ka Huye yashimangiye akamaro ko kwizera Kristo mu ndirimbo "Tumesimama Imara".

Nyuma yo gusohora indirimbo nyinshi zo mu rurimi rw’ikinyarwanda zikambura Satani abayoboke benshi, kuri ubu korali Iriba yinjiye mu ivugabutumwa mpuzamahanga.

"Tumesimama imara" ni indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili yandikanye ubuhanga ikaba igihimbano cyo mu buryo bw’umwuka.

Tumesimama imara, hatuogopi maadui zetu,
Ingawaje vita ni kali sana lakini, sisi twasonga mbele,
Haturudi nyuma, twakaza mwendo hatutachokaa!

Duhagaze dushikamye, ntidutinya abanzi bacu (Satani)
N’ubwo urugamba rukomeye cyane, dukomeje urugendo
Ntidusubira inyuma, turashikamye, duhanganye n’umwanzi.

Paradise yaganiriye na Bwana Muhire Protogene umuyobozi w’uyu mutwe w’abaririmbyi muri iki gihe. Avuga ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yagize ati: "Mu ncamake twashakaga gutambutsa ubutumwa buri mu Abaheburayo 10:39 ahavuga ko uwamenye Kristo adateze gusubira inyuma ngo arimbuke, ahubwo dukwiye kugira ukwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu".

Yashimangiye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugenewe abantu bose by’umwihariko abantu bashaka gushikama kuri Kristo mu buryo bw’umwuka ubashoboza kudacika intege.

Ati: "Mu buryo bw’umwuka dushishikariza abantu ko nta gikomeye cyabatandukanya n’uwo bizeye ari we kristo, ibitero by’umwanzi ntacyo byadutwara, ndetse n’ibica abantu intege mu rugendo ntibikwiye kubahungabanya, ni ugushikama tugahangana n’umwanzi kugeza turangije urugendo. Hanyuma kandi abanyamwuka bakwiye gukomeza kwizera ko Imana ari yo iduha imbaraga binyuze mu ijambo ryayo. Kristo niwe udutsindishiriza muri byose".

Kuki iyi ndirimbo yashyizwe mu rurimi rw’igiswahili?

Avuga kuri iyi ngingo, yagize ati: "Iyi ndirimbo yashyizwe mu rurimi rw’igiswahili kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi dore ko igiswahili kiri mu ndimi zumvwa n’abantu benshi muri Afurika by’umwihariko muri Afrika y’uburasirazuba;

Kuko bakoresha uru rurimi ndetse turanashimira abantu (abaririmbyi ba Iriba Choir abafatanyabikorwa, inshuti zacu zo hirya no hino, amakorali atandukanye) urukundo bakomeza kutugaragariza uruhare bagira kugirango indirmbo zacu zigere kure".

Korali Iriba ifitanye igihango gikomeye n’Imana. Indirimbo zirimo "Naritegereje" zambuye Satani abayoboke benshi.

Korali Iriba yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Ntakibasha”, “Wa Munsi Wageze”, “Witinya”, “Nzabanza Nawe” "Naritegereje" n’izindi ziboneka kuri YouTube channel yabo “Iriba Choir Rwanda".

Imishinga irakomeje

Bwana Muhire Protogene yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo bazakomeza ibikorwa by’ibugabutumwa. Ati: "Turateganya gukomeza, gushyira hanze ibindi bihangano bishya kandi byiza. Duteganya gukora ibitaramo i Huye muri uyu mwaka, hanyuma hakazakorwa igitaramo mu mujyi wa Kigali umwaka utaha.

Korali Iriba yatangiye umurimo mu mwaka w’1995, itangijwe n’abantu 18 mu Karere ka Huye, ifite intego yo kuramya Uwiteka no kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Kuri ubu umuryango wa chorale Iriba ugizwe n’abaririmbyi 187 baba mu bice byose by’igihugu ndetse no hanze y’igihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.