× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhamagaro w’umuntu mu mugambi w’Imana – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  12 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Umuhamagaro w'umuntu mu mugambi w'Imana – Pastor Christian Gisanura

Ku wa 13 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nyigisho yatangiye yo kuvuga ku muhamagaro w’umuntu mu mugambi w’Imana. Ni isomo rishingiye kuri Yeremiya 1:5–10

Mu buzima bwa muntu, hari ikibazo gikomeye benshi bibaza: ese umuntu abaho ku bw’impanuka cyangwa haba hari umugambi Imana yamuremeye? Igisubizo cy’iki kibazo kigaragara neza mu butumwa dusanga mu gitabo cya Yeremiya, cyane cyane mu gice cya mbere kuva ku murongo wa 5 kugeza ku wa 10. Aha ni ho hagaragazwa neza uko Imana ihamagara umuntu ikanamutegurira umurimo mbere y’uko avuka.

Ibyo bigaragarira cyane mu murongo uvuga ngo: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” (Yeremiya 1:5)

Aya magambo agaragaza ukuri gukomeye ko Imana itareba umuntu nk’uwabayeho ku bw’impanuka. Mbere y’uko umuntu avuka, mbere y’uko ababyeyi be bahura, Imana iba yamaze kumenya uwo muntu ndetse ikanagena umurimo azakora mu buzima bwe.

Bivuze ko ubuzima bw’umuntu bwose bufite intego n’umugambi. Nubwo hari abashobora kuvuka mu bihe bikomeye, cyangwa mu miryango ifite ibibazo, ibyo ntibiba bivuze ko Imana itabizi cyangwa ko ubuzima bwabo butateguwe.

Hari abashobora kwibaza impamvu bavutse mu mwaka runaka aho kuvuka mu wundi. Umuntu ashobora kuvuka mu 1995 cyangwa mu 2000, ariko ntiyibaze impamvu aba ataravutse mu 1555 cyangwa ngo azavuke mu 2444.

Ibi byose bigaragaza ko hari igihe cyagenwe n’Imana ku muntu, ndetse n’aho azavukira. Bityo rero, kugendana n’Imana ni byo bifasha umuntu kumenya inzira y’umuhamagaro we no kumenya aho agomba kunyura kugira ngo asohoze umugambi w’Imana.

Ariko kenshi iyo Imana ihamagaye umuntu, ashobora kubanza kumva adashoboye cyangwa akumva ko adafite ubushobozi bwo gukora uwo murimo. Ibyo ni byo byabaye no kuri Yeremiya, kuko yavuze ati: “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” (Yeremiya 1:6)

Yeremiya yumvaga akiri muto, yumvaga adashoboye kuvuga cyangwa gukora umurimo ukomeye nk’uwo. Nyamara Imana ntiyemeye ko ubwoba cyangwa kumva ko ari muto bimubuza gukora umurimo yamuhamagariye. No muri iki gihe, abantu benshi bahakana inshingano Imana ibahaye bitewe n’uko bumva badashoboye cyangwa ko badakwiriye.

Icyakora, Imana ihumuriza umuntu ihamagaye, ikamwizeza ko itazamusiga wenyine. Ibi bigaragarira mu murongo ukurikira aho Imana ibwira Yeremiya iti: “Ariko Uwiteka arambwira ati ‘Wivuga uti Ndi umwana, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.’” (Yeremiya 1:7)

Aya magambo agaragaza ko Imana iyo ihamagaye umuntu iba izi neza ubushobozi bwe n’ibyo azashobora gukora. Nta muntu Imana ihamagara itazi neza uko yamuremye. Iyo umuntu yemeye gukorera Imana, Imana ni yo imushoboza gukora ibyo atari azi.

Ikindi kandi, Imana yakomeje guhumuriza Yeremiya imubwira ko atagomba gutinya abantu cyangwa ibibazo ashobora guhura mu murimo we. Ibyo bigaragarira mu murongo ugira uti: “Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 1:8)

Iri sezerano ry’Imana ni ingenzi cyane ku muntu wese uhamagariwe gukora umurimo wayo. Iyo Imana iri kumwe n’umuntu, nta bwoba buba bugomba kumubuza gukora icyo yatumwe. Nubwo abantu bashobora kuvuga cyangwa kunenga, Imana iba ihari kugira ngo imufashe gusohoza uwo muhamagaro.

Nyuma yaho, Imana yakoze igikorwa cyihariye cyagaragazaga ko Yeremiya ahawe ubutumwa n’ububasha bwo kuvuga ijambo ry’Imana. Ibyo tubisanga mu murongo ugira uti: “Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati ‘Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.’” (Yeremiya 1:9)

Ibi bisobanura ko umurimo w’Imana udakorwa n’ubwenge bw’umuntu gusa, ahubwo ko ukorwa n’ubushobozi butangwa n’Imana. Iyo umuntu yemeye gukoreshwa n’Imana, Imana ubwayo imushyiramo amagambo, imuha ubushobozi n’ubwenge bwo gusohoza umurimo yamuhamagariye.

Hanyuma Imana isoza ubutumwa bwayo igaragaza uburemere n’ingaruka z’umuhamagaro Yeremiya yari ahawe. Yaramubwiye iti: “Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kubika, kubaka no gutera imbuto.” (Yeremiya 1:10)

Aya magambo agaragaza ko umuhamagaro w’Imana ushobora kugera kure cyane kuruta uko umuntu abyibwira. Umuntu wemera gukorera Imana aba ashobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi, ndetse n’amahanga. Umurimo w’Imana ushobora gusenya ibibi no kubaka ibyiza mu buzima bw’abantu.

Mu gusoza inyigisho ye y’uyu munsi, Pastor Christian Gisanura yavuze muri make kuri ubu butumwa bwo muri iki gice, ashimangira ko butwigisha ko umuntu wese afite umuhamagaro mu mugambi w’Imana.

Nta muntu wabayeho ku bw’impanuka. Nubwo umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye cyangwa mu buzima butoroshye, ibyo byose bishobora kuba ari inzira Imana imuteguriramo kugira ngo asohoze umugambi wayo.

Icy’ingenzi ni ukwemera gukoreshwa n’Imana no gukora ibyo umuntu akora byose agamije guhesha Imana icyubahiro. Iyo umuntu yemeye umuhamagaro we, Imana imushoboza gukora ibirenze ubushobozi bwe, bityo ubuzima bwe bukaba umugisha ku bandi no ku isi yose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.