× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Padiri yishwe n’isasu rya tank ya Israel muri Libani atabara Abakirisitu

Category: Pastors  »  18 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Padiri yishwe n'isasu rya tank ya Israel muri Libani atabara Abakirisitu

Padiri wo muri Kiliziya Gatolika yapfuye nyuma yo kuraswa n’isasu rya tanki y’ingabo za Israel mu gihugu cya Lebanon, mu gihe yari agerageje gutabara Abakirisitu bo muri paruwasi ye bari bagabweho igitero.

Isasu rya tank ni igisasu kinini kiraswa n’imodoka y’intambara yitwa Tank. Tank ni imodoka y’igisirikare ikomeye cyane, ifite ibyuma bikomeye biyirinda amasasu, kandi igira imbunda nini (canon) irasa amasasu aremereye ashobora gusenya ibintu bikomeye.

Padiri Pierre El Rai w’imyaka 50, yari agerageje gufasha Abakirisitu bo mu gace ka Qlayaa ubwo inzu bari barimo yaraswagaho na tanki y’ingabo za Israel Defense Forces (IDF). Igihe yari amaze kugera muri iyo nzu agiye gufasha abo bantu, tanki yongeye kurasa maze arakomereka bikomeye.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango Aid to the Church in Need, Padiri El Rai yajyanywe kwa muganga ariko aza kwitaba Imana azize ibikomere byatewe n’iryo raswa.

Umushumba mukuru wa Kiliziya ya Maronite, Bechara Boutros Rai, yavuze ko urupfu rwa Padiri El Rai ari igihamya cy’urukundo n’ubwitange ku murimo w’ubupadiri.

Yagize ati: “Urupfu rw’umupadiri wiyeguriye gukorera Imana n’abantu bayo, uguma hafi y’Abakirisitu mu bihe bikomeye, ni igikomere gikomeye ku mutima wa Kiliziya.”

Yanongeye gusaba ko hakongera gushyirwa imbere inzira z’ibiganiro n’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane, aho gukomeza intambara. Yakomeje anenga ibitero byibasira abasivili, abayobozi b’amadini, insengero n’ingo z’abaturage, avuga ko ari ibintu bidakwiye gukomeza kubaho.

Ibi bibaye mu gihe amakimbirane n’intambara bikomeje gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho amakimbirane arimo Israel, Iran, Leta Zunze UBumwe za Amerika n’umutwe wa Hezbollah ukorera muri Libani bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi barimo n’Abakirisitu.

Mu cyumweru gishize na bwo, umuryango w’Abakirisitu muri Iraq wahuye n’igitero cya drone. Nubwo nta wapfuye cyangwa ngo akomereke, inyubako zimwe zarangiritse. Bivugwa ko iyo drone ishobora kuba yari igamije kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika cyangwa ku kibuga cy’indege cyegereye ako gace.

Si ubwa mbere kandi Abakirisitu bagaragara mu bagizweho ingaruka n’amasasu ya Israel. Mu ntambara yo muri Gaza Strip, kiliziya ya Holy Family Church – ari yo Kiliziya Gatolika yonyine iri muri ako gace – yigeze guterwaho ibisasu, bihitana abantu batatu ndetse bikomeretsa padiri Gabriel Romanelli.

Ibi byose bikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye intambara zigira ku baturage basanzwe, cyane cyane abari mu bice byibasirwa n’imirwano.

Padiri Pierre El Rai yitabye Imana ari kurwana ku Bakirisitu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.