× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nice Ndatabaye yifashishije ibyamamare mu gufubika abanyakigali imbeho y’umuhindo

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nice Ndatabaye yifashishije ibyamamare mu gufubika abanyakigali imbeho y'umuhindo

Nice Ndatabaye umwe mu bahanzi badatentebuka muri Gospel akomeje imyiteguro ikaze ategura igitaramo cyiswe "Intimate Worship".

Mu kiganiro yakoranye n’ikinyamakuru cya Paradise.rw yasubije byinshi mu bibazo byibazwaga n’abakunzi ba Gospel byerekeranye n’imitegurire y’iki gitaramo Intimate Worship.

Yabanje gusobanura impamvu iki gutaramo cyagizwe Ubuntu mu gihe bimaze kumenyerwa ko ibitaramo bya Gospel bisigaye byihagazeho ndetse byigura nk’akeza. Yagize ati: "Ubwo bateguraga iki gitaramo Imana yatanze umugisha mu butunzi bwe ndetse n’umuryango we".

Yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo ahantu hasanzwe hahurira abantu 500 aribo bahisemo.
Ikindi. Imyitozo irakomeje bityo akaba yizeza abakunzi be ko yiteguye kubamara imbeho y’itumba binyuze mu ndirimbo nziza.

Uyu muramyi yavuze ko nyuma y’iki gitaramo hateganyijwe ibindi bikorwa bya Gospel birimo gukora izindi ndirimbo ndetse no gutegura ibindi bitaramo. Ni igitaramo kiri buyoborwe na Mc umaze kugira izina ribyibushye muri Gospel ari we Issa Noel Karinijabo.

Abahanzi b’ibyamamare ndetse n’abandi bakozi b’Imana barimo Bosco Nshuti, Ben&Chance, Rurangiranwa Dr Ipyana, Apostle Daniel na Savant Ngira bakaba bategerejwe n’abantu bari bwitabire iki gitaramo giteganyijwe uyu munsi saa 17h00 kikabera mu nyubako ya Crown Conference Hall iherereye i Nyarutarama. Kwinjira bikaba ari Ubuntu.

Nice Ndatabaye ni umuramyi ufite izina riremereye muri Gospel ya Diaspora.Indirimbo Umbereye maso yakoranye na Adrien Misigaro iri mu zashyize mu bicu izina rye. Yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo "I am the child of God"Imaze kurebwa n’abasaga 1,6 Millions kuri YouTube.

Nice Ndatabaye yateguje igitaramo cy’uburyohe

Igitaramo cye kiraba kuri uyu wa Gatanu

Issa Noel niwe uyobora iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.