Izina Nyakayaga rikoreshwa ku muntu uzwiho gutebuka, yaba mu bikorwa no mu mitekerereze akagereranywa n’isirabo imwe mu nyamaswa zo mu ishyamba zizwiho umuvuduko udasanzwe.
Mu gitabo cya 2 cya Samuel Samweli 2:18 "Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk’isirabo yo mu gasozi".
Muri iyi nkuru tukaba twifashishije iri jambo ry’Imana hagamijwe gusobanura umwihariko wa Serge Iyamuremye mu gutekereza udushya twinshi muri Gospel, ibi bigatuma agereranywa na Asaheli mwene Seruya umwe mu bagabo b’intwari bari mu mutwe utwara ingabo z’umwami Dawidi akaba na mubyara we.
Nyuma yo gutangira gukumburwa n’abakunzi be doreko yaherukaga gushyira kuri YouTube ye indirimbo mu mezi 8 ashize ubwo yasangizaga abamukurikira amashusho y’indirimbo "N’Uwanjye". Kuri ubu rero Serge ukunzwe na benshi atebukanye Imbaraga akaba agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Saa Cyenda"!
Iyo aririmba ntiwamurambirwa, iyo mwataramanye isaha ihinduka nk’amadakikwa, akenshi uwayoboye igitaramo akisanga cyahindutse inkera. Ni umwe mu baramyi barangwa n’udushya.
Mu kiganiro Paradise iherutse kugirana na Issa Noel umwe mu banyamakuru bakoze mu gisata cya Gospel igihe kirekire, uyu munyamakuru yavuze ko Serge Iyamuremye ari umwe mu baramyi ba mbere beza bazwiho kwigarurira imitima ku ruhimbi.
Yagize ati: "Serge Iyamuremye waramutumiraga mu gihe abakunzi be bazi ko agiye kuririmba indirimbo runaka agatungurana agahimbira indirimbo ku ruhimbi, akaririmba amakorasi akunzwe, yarangiza agaterekaho izindi ndirimbo ze, ibi bigatuma abakunzi be batifuza ko yava ku ruhimbi."
Aganira na Paradise, Serge Iyamuremye yavuze ko kuri ubu ahishiye byinshi abakunzi be. Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo afite imishinga myinshi ateganya kubagezaho.
Serge Iyamuremye ni izina ry’ubukombe muri Gospel. Indirimbo "Yesu agarutse" yamubereye akabando, amaze guhirwa n’urugendo akomeza inzira nziza yo kwegereza Kristo Imitima.
Ni muri urwo rwego abakunzi be banuriwe n’indirimbo ze nka "Biramvura", "Urugendo" yakoranye na Israel Mbonyi. Yakoze indirimbo zakunzwe nka "Yari ngewe", "Ishimwe" "Mwuka wera", n’izindi. Urukundo rwa Kristo wamutoranyije nta kiguzi rumwinjiza mu nganzo mu ndirimbo "Unconditional love" n’izindi.
Uyu muramyi kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatwa nk’indahigwa muri byose, yaba mu myandikire, imiririmbire, mu myambarire, mu gutegura ibitaramo n’ibindi.
Iyi ndirimbo "Saa Cyenda" ni imwe mu zigize Albumu ye ya gatanu yitwa "Saa cyenda". Iyi Album izasanga izindi zirimo "Nta Mvura idahita", "Biramvura", "Arampagije" na "Urugendo".
Mu mwaka wa 2023 ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko muri rusange indirimbo zikubiye kuri iyi alubumu zivuga ‘ku buzima bwiza bwa Yesu Kristo’.
Yagize Ati “Iriho indirimbo 11 ariko ndateganya ko nshobora kongeraho indirimbo imwe zikaba 12. Indirimbo ziriho ziravuga cyane ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo.”
Serge Iyamuremye yavuze ko yandika indirimbo zigize iyi album yanasubije inyuma amaso ku buzima sosiyete ibamo, bituma yita no gushyiraho indirimbo zihumuriza abantu, ubutumwa bwo gushima n’ibindi yizera neza ko abantu bazayumva bazanyurwa.
Serge Iyamuremye, umwe mu baramyi b’abahanga cyane u Rwanda rufite
Serge Iyamuremye ubwo yari kumwe na Meddy