Abantu benshi batekereza ko kumenya ibijyanye n’impinja ari ibintu byoroshye: kumenya uko umwana asamwa, kumenya ko igitsina cye kiba ari amahirwe, ndetse n’uko ubuzima nyuma yo kuvuka bugira uruhare mu mikurire ye.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari ibintu byinshi bitangaje ku bana b’impinja bitari bizwi cyane. Bimwe muri byo biratangaje ku buryo bishobora guhindura uko abantu benshi babitekerezaga.
1. Abana benshi bavuka hifashishijwe IVF kurusha uko abantu babyibwira
Kuva mu 1978 hatangiye gukoreshwa uburyo bwo gufasha abantu gusama hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka In Vitro Fertilization (IVF).
In Vitro Fertilization (IVF) ni uburyo bwo gufasha abantu gusama hifashishijwe ikoranabuhanga, aho igi ry’umugore rihuzwa n’intanga z’umugabo hanze y’umubiri muri laboratwari.
Iyo igi rimaze gusama rikavamo intanga (embryo), rishyirwa mu nda y’umugore kugira ngo rivemo umwana. Ubu buryo bukoreshwa cyane ku bashakanye bafite ibibazo byo gusama mu buryo busanzwe.
Ubu buryo bwafashije cyane abashakanye bagiraga ikibazo cyo gusama. Kugeza ubu, abarenga miliyoni 13 ku isi bamaze kuvuka hifashishijwe IVF mu bihugu bisaga 100, kandi umwana umwe uvuka muri ubu buryo ku isi buri masegonda hafi 35.
2. Abana bavuka mu gihe cy’itumba bashobora gutangira gukambakamba vuba
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 muri University of Haifa bwerekanye ko abana bavuka mu mezi akonje bashobora gutangira gukambakamba mbere ho hafi ibyumweru bitanu ugereranyije n’abavuka mu mpeshyi. Abashakashatsi bakeka ko bishobora guterwa n’imiterere y’ikirere n’uko abana bambikwa imyenda mu bihe bitandukanye.
3. Abana bavuka mu mpeshyi bashobora kugira ubuzima bwiza kurushaho
Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza ku bantu barenga ibihumbi 500 bwerekanye ko abana bavuka mu mpeshyi bakura bafite ibiro byinshi kandi bagakura bagira uburebure burenze ubw’abavuka mu gihe cy’itumba. Hari abahanga batekereza ko izuba rifasha ababyeyi kubona vitamine D nyinshi mu gihe batwite, bikagirira akamaro umwana uri mu nda.
4. Ubu hashobora kuvuka umwana wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rikorerwa kure
Mu rwego rwo kunoza uburyo bwa In Vitro Fertilization (IVF), abashakashatsi bakoze ikoranabuhanga rishya rikoresha imashini zifite ubushobozi bwo gukora igikorwa cyo gushyira intanga z’umugabo mu igi ry’umugore mu buryo bwikora.
Ubu buryo bushobora no gukorerwa kure hifashishijwe mudasobwa n’imiyoboro y’ikoranabuhanga, aho inzobere ishobora kuyobora igikorwa iri mu kindi gihugu cyangwa ahandi hatandukanye n’aho laboratwari iri.
Ibi bigamije kugabanya amakosa ashobora guterwa n’abantu, koroshya igikorwa cyari kigoye cyane kandi gitwara igihe kinini, ndetse no gufasha ibigo byinshi by’ubuvuzi kubona serivisi nziza.
Mu 2025 havutse umwana wa mbere wakozwe muri ubu buryo bwikora, bikaba byagaragaje ko ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare runini mu gufasha abantu bafite ibibazo byo gusama kubona abana.
5. Ababyeyi bakuze bashobora kubyara abana bafite ubwenge bwinshi
Ubushakashatsi bwerekana ko abana abagore babyaye bafite imyaka myinshi bashobora gutsinda neza mu bizamini by’ubwenge. Impamvu ishobora kuba ari uko abo babyeyi baba bafite ubushobozi bwo kwita ku bana babo, uburezi n’ubushobozi bw’amafaranga bubafasha kubitaho neza.
6. Uko umwana avuka bishobora kuba byaraturutse ku babyeyi be
Hari abana bavuka umutwe uri hasi (ari bwo buryo busanzwe), ariko hari n’abavuka amaguru akaba ari yo aza mbere, bita breech birth. Ubushakashatsi bwakozwe muri Noruveje bwerekanye ko mu gihe umwe mu babyeyi yavutse muri ubwo buryo, bishobora kongera amahirwe ko n’umwana we azavuka atyo.
7. Hari umwana wavuzwe ko “yari amaze imyaka 30 ataravuka”
Mu 1994, umugore witwa Linda Archerd yakoresheje IVF maze haboneka amagi menshi yatewe intanga agashyirwa mu bubiko. Nyuma y’imyaka irenga 30, imwe muri ayo magi yashyizwe mu nda y’undi mugore maze umwana avuka mu 2025. Uwo mwana bivugwa ko ari “umwana ushaje kurusha abandi” kuko igi rye ryari rimaze imyaka 30 ribitswe.
8. Inzara ishobora gutuma havuka abakobwa benshi
Mu bihe by’inzara cyangwa amapfa, ubushakashatsi bwerekana ko abakobwa bashobora kuvuka ari benshi kurusha abahungu. Hari abahanga batekereza ko intanga z’abahungu zishobora gupfa vuba iyo umubyeyi afite isukari nke mu maraso, bigatuma iz’abakobwa ari zo zibaho cyane.
9. Nta mwana uravukira mu kirere (space)
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko kugeza ubu nta mwana uravukira mu kirere. Ibi biterwa n’uko uburemere buke (gravity), imirasire iva mu isanzure n’izindi mpamvu bishobora kugira ingaruka ku mikurire y’umwana uri mu nda.
10. Mu gihe abantu batakibasha kubyara, umuryango w’abantu ushobora kurangira mu myaka mike
Abahanga bavuga ko mu gihe habaho ikibazo gikomeye kigatuma abantu batagishobora kubyara, abantu bashobora kubaho indi myaka igera kuri 70 gusa. Ibi byaba biterwa n’uko uko abantu basaza, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze byagabanuka bikazatuma ubuzima bugenda burushaho kugorana.
Ibi bintu byose byerekana ko ubuzima bw’umwana butangira mbere cyane y’uko avuka, kandi ko ibintu byinshi nk’ikirere, ubuzima bw’ababyeyi, ikoranabuhanga n’imibereho y’isi bishobora kugira uruhare mu mikurire ye.
Icyakora ku bizera, Bibiliya yigisha ko ubuzima ari impano iva ku Mana, kuko ari yo itanga ubuzima kandi ikamenya umuntu mbere y’uko avuka. Ni yo mpamvu abantu bahamagarirwa kubaha no kurinda ubuzima, bakamenya ko umwana wese uvuka ari umugisha n’impano y’agaciro Imana iba yahaye isi n’umuryango.