Ndabasuhuje bene Data, nimugire amahoro ava ku Mana yo mu ijuru.
Umuririmbyi yibutse ingoyi za satani araririmba ati: "Nari mboshye rwose mu mwijima mwinshi, sinari nzi Yesu wavuye mu ijuru, yambohoye ingoyi zose nari mfite, Halleluiah nsigaye ndirimba Yesu".
Arangije umutima we uranezerwa yungamo ati "Ni igitangaza Pe! Rwose ni igitangaza ko Yesu yankijije, Umwuka we Wera niwe ujya unyobora, uzangeza iwanjye mu ijuru amahoro".
None nanjye ndagusabira ku Mana nanjye nisabira kugira ngo Uwiteka Imana yohereze Malayika atubohore ingoyi z’Umwanzi satani.
Yeremiya 40:4 "Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”.
Uyu muhanuzi Yeremiya ubwo Yerusalemu yagotwaga n’abakaludaya nawe ari mu baboshywe n’umwami Nebukadinezali.Gusa kuko Imana yari yaramusezeranyije kumurinda, yagiriye umugisha ku mutware w’abarinzi asohoza ibyahanuwe, aramubohora ndetse amusezeranya kumugirira neza.
Hlleluiah! Imana ikubohore iminyururu ikuboshye, ikugirire neza. Ikindi cyo kutarenzwa ingohe, uyu murinzi yamusabye guhitamo gutura aho ashaka. Aha Imana iduhe ubwenge bwo guhitamo aheza,ubuturo bwayo bwera.
Hari abantu benshi Satani yafashe abashyira mu nzu y’Imbohe abarindisha abadayimoni kugira ngo bazarimbuke ku munsi wo gucirwaho iteka. Umugabo witwa Herode niwe wafashe Petero amushyira munzu y’Imbohe, amuha abasirikare 16 bo kumurinda agira ngo azamushyire abantu pasika ishize (Ibyak 12:4).
Umwami Herode yari azwiho gukunda icyubahiro. Nyuma yo gufunga Petero agambiriye kuzamwicisha inkota, Malayika w’Uwiteka yinjiye mu nzu y’igihome (adafunguye) inzu yuzura umucyo, akoma Petero mu mbavu aramukangura, iminyururu imuva mu mbavu iragwa.
Imana ishimwe ko ijya itubohora iminyururu!!! Uyu munsi ndakwaturaho kubohorwa izo ingoyi zakuboshye. Ingoyi z’ubusambanyi, z’ubuhehesi, z’irari, z’ubujura, z’amahane, z’amagambo, z’amatiku, zo kubeshya!! Malayika akugenderere, umucyo we ukubonekere kandi akubohore.
Nyuma yo kubohorwa, nyuma yo gukizwa, nyuma yo kubyuka dore ko wari waraguye, ijwi ryongorera rirakubwira riti: "Kenyera inkweto (akira ubutumwa bwiza), Ifubike umwitero (ambara ikote, ikingire imyambi ukomeze)".
Ijambo ry’Imana rirakomeza rikubwira riti ambara ubutware bugukingira abadayimoni. Petero na Malayika banyuze ku rugi rurikingura barakomeza,banyura Ku barinzi ntibakanguka.
Nyamara ab’itorero ntibahwemye gusengera Petero kugeza afunguwe. Mwene data mu gihe aguye ntitukamuhe inkwenene kuko Malayika ashobora kumubohora ingoyi z’ibyaha akamukuraho iminyururu, dukwiye kumusengera ubudatuza.
Ubwo Petero yasubiraga mu cyumba basengeragamo, baramubonye bamwe bagirango ni umuzimu we abandi bati ni Malayika we! Petero yabasobanuriye ko ibyo bita inzozi atari inzozi, ahubwo ababwirako Umwami Imana yohereje Malayika akamukura mu nzu y’Imbohe.
Nawe n’ubwo udaheruka kwinjira mu rusengero,n’ubwo usigaye utinya kujyayo kubera ibyaha waguyemo,iki ni igihe cyo kubohorwa n’Imana.
Nibakubona usubiyeyo bamwe bazatangara bagirengo bararota,abandi babike amashakoshi kure kuko batazi ko wahindutse, ariko imbuto zawe no guhamya bizatuma bamenya ko wahindutse.
Si ingoyi z’ibyaha gusa, nawe wakijijwe neza, Yesu akubohore ingoyi z’uburwayi, ubukene, ubushomeri, icyangiro, gutsindwa mu ishuri, ubukode, gusuzugurwa n’Ibindi...Uwiteka Imana akomeze kukunezeza muri byose. Murakoze.
Yari Mwene So, Obededomu Frodouard