Mu gisigo cye gishya “Sinicuza”, Umurizabageni Nadia atanga ubutumwa buhumuriza abakobwa batewe inda bakabihakana, anasaba urubyiruko kubaha ubuzima nk’impano iva ku Mana.
Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi mu mwuga w’ubusizi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise “Sinicuza”, cyasohotse ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.
Ni igisigo gifite umwihariko wo kuvuga ubutumwa bwiza, aho uretse kuvuga ku mibabaro y’abakobwa batewe inda bakabihakana, kinagaruka ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga ku buzima n’urubyaro.
Muri iki gisigo, Nadia agaragaza ijwi ry’umukobwa watewe inda agahindurwa indaya, agaterwa utwatsi n’uwayimuteye, ariko agahitamo kubyara no kurera umwana aticuza. Mu magambo yuzuye amarangamutima, yerekana ko nubwo yanyuze mu kwangwa, guteshwa amashuri no kubaho mu buzima bugoye, umwana yamubereye amahoro n’ishema.
Ubu butumwa buhuza n’Ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 127:3 hagira hati: “Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.” Bibiliya igaragaza ko umwana atari impanuka cyangwa igihombo, ahubwo ko ari impano iva ku Mana. Bityo, n’iyo inda yaba yaraturutse ku cyaha cy’ubusambanyi, ubuzima bw’umwana ntibuhinduka icyaha.
Mu Byanditswe kandi, muri Yeremiya 1:5 haravuga ngo: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko.” Aha hagaragara ko Imana yari izi umuntu mbere y’uko avuka, bisobanura ko gukuramo inda ari uguhagarika ubuzima Imana iba ifiteho umugambi.
Ubutumwa bwa “Sinicuza” bushimangira icyemezo cyo kwemera kubyara no kurera, aho gukuramo inda, bikaba bihura n’inyigisho za gikristo zirwanya kwambura ubuzima umwana utaravuka.
Nadia kandi anenga abasore batera abakobwa inda bakazihakana. Ibi na byo Bibiliya ibivugaho, kuko mu 1 Timoteyo 5:8 handitswe ngo: “Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa.”
Kwihakana umwana wawe, nyuma yo gukora icyaha cy’ubusambanyi, si imyitwarire ikwiriye umukristo, kuko inshingano zo kurera no kwita ku mwana ari iz’umubyeyi wese.
Mu butumwa bwe, Nadia yagize ati: “Basaza bange murumve, ntimukihakane amaraso yanyu igihe mwisanze mwabyaye, kuko bigira ingaruka mbi kuri mwe no ku bana ubwabo.” Aha ashimangira ko nubwo icyaha cyaba cyarabayeho, igikwiriye gukurikiraho atari uguhunga inshingano, ahubwo ko ari ukwihana no kwemera kurera umwana.
Iki gisigo kije gikurikira “Nacumuye Iki?”, aho yavugaga ku gahinda k’abakobwa batinze kubona abagabo. Ubu noneho agarutse ku rundi ruhande rw’ubuzima bw’abakobwa bahuye n’ingaruka z’ubusambanyi, ariko bagahitamo kubaha ubuzima aho kubwica.
“Sinicuza” ni ubutumwa bwibutsa ko icyaha gishobora kubaho, ariko ko gukuramo inda atari igisubizo. Umwana ni umugisha w’Imana, kandi n’uwavutse mu bihe bigoye aba afite agaciro imbere y’Imana. Ni ijwi ry’umubyeyi uvuga ati: “Ndi nyina w’umuntu, kandi ibyo ni ishema ryanjye. Sinicuza.”
Reba Sinicuza kuri YouTube
Umurizabageni Nadia