× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abari bazi ko byakurangiranye ubabwire ko hari Imana itabara yitwa Data - Prophetess Selena

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

Abari bazi ko byakurangiranye ubabwire ko hari Imana itabara yitwa Data - Prophetess Selena

"Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. (Yesaya 45:2)".

Satani ahora akwitambika imbere mu rugendo rwawe hano mu isi. Ariko umva uko Uwiteka avuze, akubwiye ko azakugenda imbere ahataringaniye akaharinganiza, ibyo bibazo bikugoye akabikemura, ubwo burwayi bwakubayeho karande akabukiza.

Ngo kandi azamenagura inzugi z’imiringa n’ibihindizo by’ibyuma azabicamo kabiri. Abari bazi ko byakurangiranye, ubabwire ko hari Imana itabara yitwa Data kandi iyo yakinguye ntawubasha gukinga, iyo yatabaye ntawubasha kuyitambika imbere.

Gira kwizera Yesu Kristo wakumeneye amaraso kugira ngo ukurweho urubanza, wizere Data arashoboye, usenge ubudasiba, ubundi Uwiteka akugende imbere mu nzira zawe zikuganisha mu mugisha wawe. Ubundi witurize, uraje urebe gukora kw’Imana ku buzima bwawe. Amen.

Prophetess Selena niwe dukesha iyi nyigisho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.