× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Nayo yateguje indirimbo “Utugarure” yizeye ko izaba igisubizo kuri benshi

Category: Artists  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Jeanne Nayo yateguje indirimbo “Utugarure” yizeye ko izaba igisubizo kuri benshi

Jeanne Nayo yateguje indirimbo nshya “Utugarure” – Ati: “Mana reba uko tumeze, reba amakuba twagize”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jeanne Dufashwanayo, uzwi mu muziki nka Jeanne Nayo, yatangaje ko ari hafi gushyira hanze indirimbo nshya yise “Utugarure”, igaragaza isengesho rikomeye ryo gutakambira Imana ngo yongere igarure amahoro n’icyizere mu bantu bayo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jeanne Nayo yavuze ko iyi ndirimbo ari isengesho rivuye ku mutima, rishingiye ku bihe bikomeye isi irimo kunyuramo. Yagize ati: “Mana reba uko tumeze, reba amakuba twagize…”, agaragaza umutwaro w’ibibazo n’amakuba abantu bacamo, ariko bagakomeza gutumbira Imana nk’isoko y’ubutabazi.

Mu magambo y’Icyongereza ari muri iyi ndirimbo, hari aho aririmba ati: “Lord, look at our state, see the troubles we’ve faced.” Aha ho ni ugutakambira Imana ngo irebe uko abantu bayo bameze, ibone imibabaro banyuzemo, maze ibagirire neza.

Jeanne Nayo yabwiye Paradise ko iyi ndirimbo izaboneka vuba ku muyoboro we wa YouTube witwa Jeanne Nayo Official, asaba abakunzi be gukomeza kumukurikira no kwitegura kwakira ubutumwa bwayo. Yagize ati: “Stay tuned,” agaragaza ko atifuza ko hari uwazacikanwa.

Iyi ndirimbo igiye kuza ikurikira indi yise Nta Mpamvu, yasohoye amashusho yayo ku wa 14 Ukuboza 2025. Iyo ndirimbo yari yibanze ku guhumuriza abantu, aho yagiraga ati: “Nta mpamvu yo kurira, guhangayika cyangwa kwicira urubanza,” ashimangira ko Imana igenga byose kandi igahora yita ku bayiringiye.

Jeanne Nayo, ukomoka mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi, amaze gushyira hanze indirimbo 16, zirimo n’iyamamaye cyane yitwa Amahoro Arabuze, yamumenyekanishije cyane mu 2025. Avuga ko intego ye atari ugushaka izina, ahubwo ko ari ugusangiza abandi ihumure na we yanyuzemo.

Mu kiganiro na Paradise yagize ati: “Hari ubwo uba warahumurijwe n’Imana mu bihe bikomeye. Iryo humure sinumva ko nkwiriye kuryihererana.”

Indirimbo “Utugarure” igaragara nk’igiye gukomeza uwo murongo w’ubutumwa bwo gutakambira Imana no guhumuriza imitima ya benshi, by’umwihariko abari mu bihe by’amakuba.

Nk’uko abyivugira, urugendo rwe rwa muzika ni urwo kubwiriza amahoro n’ihumure, kandi iyi ndirimbo nshya izaba ari indi ntambwe muri urwo rugendo.

Reba indirimbo ye Amahoro Arabuze yakunzwe cyane kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.