× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dusabe Imana idukureho igisuzuguriro - Bishop Dr Masengo

Category: Sermons  »  January 2023 »  Editor

Dusabe Imana idukureho igisuzuguriro - Bishop Dr Masengo

Yosuwa 5:9- Uwiteka abwira Yosuwa ati: "None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga." Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.

I Gilugali ni ahantu heza cyane. Ni ahantu umuntu ahindurirwa amateka. Ni ahantu uwasuzugurwaga atangira urugendo rumwubahisha.

I Gilugali niho abagabo bose b’abanyisiraheli bari bavukiye mu butayu mu gihe cy’imyaka 40 bakebewe (circoncision). Uwo munsi batangira urugendo rw’isezerano rishya- Isezerano Imana yari yaragiranye na Aburahamu bari baravanywemo n’inzira ndende yo mu butayu (Joshua 5:2–9)

Niho abanyisiraheli bizihije Pasika bwa mbere. Niho baririye umwero wa mbere wo mu gihugu cy’Isezerano basezerera ubuzima bwo gutungwa na Manu (Joshua 5:10–12).

Niho Dawidi yongeye kuramutswa n’abantu yayoboraga mu cyubahiro nyuma y’igisuzuguriro yari yatewe n’umugambi wa Abusalomo wo kumuhirika ku ngoma. Uwo munsi, aho hantu Dawidi yongeye kubahwa n’abari bamwubahutse (2 Sam. 19:9–15, 40).

Niho Elisa yahagurikiye umunsi yari agiye kugabana imigabane
Ibiri “two portions”. Uwo munsi abamubwiraga ko sebuja agiye kumuta byarangiye bamugarukiye (2 Kings 2:1–14; 4:38–41).

Ndifuza ko dusangira iki cyifuzo mfite muri 2023. Ndifuza ko wowe usoma iyi nyigisho, umuryango wawe, mwagera i Gilugali hanyu muri Uyu mwaka wa 2023, ahantu ho gukurwaho igisuzuguriro. Ahantu ho guhagarara wemye mu biguhiga (Raising above all your limitations). Imana ya Isiraheli yumve ayo masengesho.

Mugire umunsi mwiza mwese!

©️📩Daily devotion by Dr Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.