× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo bamwe babibona nko kubura ubwenge ariko ntukifatanye n’abanyangeso mbi-Prophetess Selena

Category: Sermons  »  November 2022 »  Editor

Nubwo bamwe babibona nko kubura ubwenge ariko ntukifatanye n'abanyangeso mbi-Prophetess Selena

Kandi Uwiteka abona y’uko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza y’uko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka. (Itangiriro 6: 5-8).

Gira itandukaniro ryiza mu gihe cyawe. Nubwo bamwe babibona nko guta umutwe cyangwa kubura ubwenge ariko ntukifatanye n’abanyangeso mbi kuko ubona ari byo bigezweho cyangwa bitunze abantu, ibyo bizaguhesha umugisha udasanzwe kandi uhoraho.

Umwuka Wera adushoboze kurwanira ukuri nubwo isi itwawe n’ibinyoma by’umwanzi ba nka Nowa gerageza gukiranuka mumigenzereze yawe Uwiteka nawe ntazabura kukugirira neza, abandi nibazagera mu kaga wowe umurengezi wawe azaba ari ku ruhande rwawe. Uzaca mu muriro ntuzagutwika, uzaca mu mazi ntazagutembana. Guma ku rufatiro rwa Kristo akugirire neza.
Amen.

Prophetess Selena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.