× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishyari si ikintu, iyo tubaswe n’ishyari, nta kibi na kimwe tutakora - Ev. LeleDesire Ndamage

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

Ishyari si ikintu, iyo tubaswe n'ishyari, nta kibi na kimwe tutakora - Ev. LeleDesire Ndamage

Yohana 11:45-53: 45 Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera, 46 ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze. 47 Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati "Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?

48 Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu." 49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati "Nta cyo muzi.

50 Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?" 51 Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko. 52 ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b’Imana batatanye abateranirize hamwe. 53 Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica.


Nshuti y’Imana, nta wuzashimwa na bose. Igitangaza Yesu yakoze cyo kuzura Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye kandi ashyinguwe, akaba muzima, cyatumye Abayuda benshi bizera Yesu, ariko abandi na bo bajya kubibwira Abatambyi bakuru n’Abafarisayo. Nuko Abatambyi bakuru n’abafarisayo babonye ko Abayuda bakomeje kwizera Yesu ari benshi, bamugirira ishyari, baherako bajya inama zo kumwica.

Mukundwa w’Imana, ishyari si ikintu. Iyo tubaswe n’ishyari, nta kibi na kimwe tutakora, kandi ishyari ni umuzi uterwa no kwikunda. Iyo abandi bakora neza, abanyeshyari bo ntibibashimisha, keretse kumva ko iyaba ari bo babikoze kandi byaturutseho kuruta ko byakorwa n’abandi.

Abatambyi bakuru n’Abafarisayo, ni bo bigishaga rubanda iby’Imana n’amategeko ya Mose, ariko dore ko bateranijwe no kwibaza kuri Yesu n’ibyo ari gukora, kandi ko ari byo biri gutuma Abayuda benshi bamwizera. Ni ko gutegura buryo ki bamukuraho bakamwica. Nukuri koko ishyari si ikintu. Imana idufashe.

NB: Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera. Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize. Ni ko Uwiteka avuga. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.