Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.” Itangiriro 32:29.
Yakobo byasobanuraga "uburiganya"; Isirayeli bigasobanuta "ubwoko bw’Imana".
Ndashimira Imana ko ijya ihindura amazina, Haleluya! Izina ribi ikarisimbuza iryiza ry’icyubahiro ry’agaciro. Ese nawe waba wariswe izina nk’iri: Bapfakurera, Gahinda, Mbarimombazi, Bariyanga n’andi mazina twita amagenurano.
Iyo urebye neza aya mazina agira ububasha kuri nyiri ukuyitwa, kuko aba ameze nk’umuvumo kuri we mu gihe atarizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza we ngo amuhindurire izina. Kenshi aya mazina mabi atuma ntaho uva ngo ugire aho ugera, kuko aba aherekejwe n’indi myuka mibi.
Iyahinduriye Yabesi izina, igahindurira Abraham, igahindurira Yakobo, nawe yaguhindurira izina, ubuzima bugahinduka, niba iwanyu ntawatwaye imodoka, niba ntawagenze mu ndege, nta wize;
Niba ntawigeze atera imbere uwagerageje yaguze igare, ntibivuga ko wowe utabigeraho, ntabwo ari karande bihakane uvuge uti: "Iki ni ikinyoma cya satani gishaka kundiganya".
Ubundi wizere Yesu byose biri muri we kandi arashoboye, akurwanirire. Satani ni umurwanyi ariko si umuneshi. Iyo Yesu yaguhinduriye izina, biramenyekana, umukobwa wari ugiye kugumirwa akora ubukwe, umusore wabuze umugore aramubona, ibyari byaranze biremera kandi byihuse.
Ukuboko kw’Imana kukugumeho lmana iguhe umugisha iguhindure umugisha nawe ubere abandi umugisha.
Niba wizeye ko Yesu haricyo yakora ku buzima bwawe bikubere uko ubyizeye, Amen Amen Amen
Imana iguhaye irindi zina rishya
Hallelujah Hallelujah
Prophetess SELENA