× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ushaka gutsinda ibigeragezo agomba kuba afite ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana

Category: Pastors  »  yesterday »  Pastor Christian Gisanura

Ushaka gutsinda ibigeragezo agomba kuba afite ubumenyi bw'Ijambo ry'Imana

Mu nyigisho za Pastor Christian Gisanura zo ku wa 23 Gashyantare 2026, yagarutse ku bigeragezo Yesu yahuye na byo, ashimangira ko n’umukristo wese azahura n’ibigeragezo kandi ko igisubizo kiboneka mu Ijambo ry’Imana.

Ni inyigisho zishingiye muri Matayo 4:3-11

Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.” Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”

Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”

Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”

Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.

Ubuzima bwa gikristo si inzira itagira ibigeragezo. Niba uri umwana w’Imana, uzahura n’igeragezwa nk’uko Yesu yageragejwe. Umwanzi ahora agerageza kugusha abantu b’Imana, cyane cyane ahereye mu byo bakeneye no mu byo bifuza.

Yesu yageragejwe mu bijyanye n’inzara, kwiyerekana no kwigaragaza, ndetse no gushaka ubwami n’icyubahiro cy’isi. Ibyo byose natwe duhura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Icy’ingenzi ni uko Yesu yashakiye ibisubizo mu Ijambo ry’Imana. Ntiyashatse ibisubizo mu bitekerezo bye cyangwa mu buryo bw’isi. Umukristo wese akwiye kumenya ko inzira z’isi akenshi zirimo ibyaha n’uburiganya.

Ushaka gutsinda ibigeragezo agomba kuba afite ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana, kuko kubaturwa bisaba kumenya ukuri no kugukunda. Kutagira ubumenyi bituma abantu barimbuka, kuko batamenya ko Imana ari yo soko y’ibisubizo.

Hari abibwira ko gusenga gusa bihagije, bakirengagiza gusoma no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Gusengera mu bushake bwawe gusa ntibihagije; ugomba gusengera mu bushake bw’Imana. Mbere yo gusengera ibyifuzo byawe, banza usengeye ibyo uzi ko Imana yemera.

Umuntu ntabeshwaho n’umutsima gusa cyangwa akazi gusa, ahubwo abeshwaho n’icyo Imana yavuze. Imana si ubuhungiro bw’abafite ibibazo gusa, ahubwo ni isoko y’ubwenge, imbaraga n’ubuyobozi ku buzima bwa buri wese.

Hari aho umwanzi yakoresheje n’Ijambo ry’Imana ashaka kuyobya Yesu. Ibi bitwigisha ko n’ukuri gushobora kugorekwa iyo gukoreshejwe mu mwanya utari uwako. Ibyanditswe byose ni ukuri, ariko iyo bikoreshejwe mu buryo bwo kwiyemera cyangwa kugerageza Imana, bihinduka umutego.

Kugira ukwizera si ukwicara utegereje ibitangaza udakoze icyo usabwa gukora. Niba usengera akazi, ugomba no guhaguruka ukagashaka. Niba usengera umukunzi, ntugume mu rugo utegereje igitangaza. Ukwizera kuzima guherekezwa n’imirimo; iyo kudafite imirimo kuba gupfuye.

Ikindi kigeragezo gikomeye ni icy’icyubahiro n’ubwamamare. Umwanzi ashobora gutanga ibyo isi itanga, ariko buri gihe abanza gusaba kuramywa.

Abantu bashobora kugwa mu mutego wo kuramya amafaranga, ubutunzi cyangwa ibyamamare, bibwira ko ari byo bizabahesha agaciro. Ariko amaherezo yabyo ni ugutakaza ubusabane n’Imana. Umukristo agomba kumenya ko kuramya Imana yonyine ari byo byonyine bizana ubuzima burambye.

Yesu yanatsinze igeragezwa ryo gushidikanya ku mwirondoro we. Umwanzi yamubajije niba ari Umwana w’Imana koko, ashaka kumutera gushidikanya.

Natwe dushobora guhura n’amajwi atubaza abo turi bo, adushuka ngo twemeza agaciro kacu mu buryo butari bwo. Ariko agaciro k’umwana w’Imana ntigashingira ku byo agaragaza, ahubwo gashingira ku byo Imana yavuze kuri we.

Iyo umuntu amenye Ijambo ry’Imana, akarikunda kandi akarikoresha mu buryo bukwiye nka Yesu wavugaga ko handitswe ngo, abasha gutsinda ibigeragezo. Umukristo ntahamagariwe kugerageza Imana, ahubwo ahamagarirwa kuyiringira no gukora ibyo asabwa. Ibigeragezo bizaza, ariko intsinzi iri mu kumenya ukuri no kuguhagararaho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.