× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbere yo gukizwa nta byishimo nyabyo nagiraga - Bishop Dr Masengo

Category: Sermons  »  October 2023 »  Our Reporter

Mbere yo gukizwa nta byishimo nyabyo nagiraga - Bishop Dr Masengo

Yesu niwe sôko y’amahoro. Luka 15:24 Kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.

Wari uzi ko hari umunsi umuntu atangira kwishima nyabyo? Ibyo byishimo byuzuye bitangira umunsi yakiriyeho Yesu nk’Umwami n’umukiza we.

Uwo munsi ndawibuka mu buzima bwanjye muri Werurwe 1997 ubwo nakiraga agakiza nagiye i Rwamagana nkahahurira n’abana 2 bato (Teen girls of 17 and 14 Years) Imana yari yateguye ngo banyakirize agakiza.

Umuririmbyi yaravuze ngo sinzibagirwa igihe nakizwaga! Ubwo Yesu yinjiraga muri jye... ubu mu mutima wanjye ndirimba Zaburi!

Mbere yo gukizwa nta byishimo nyabyo nagiraga. Nabeshyaga ubwenge bwanjye ko nishimye bivuye ku bisindisha ariko agahinda n’ubwoba binyuzuye. Ndibuka ukuntu rimwe na rimwe ubwo nabanzaga gushaka inzoga kugira ngo nsinzire. Hamwe n’abo twazisangiraga, ibyo twumvaga ari “ukwiha amahoro”.

Koko nasanze ari ukwiha amahoro. Ese koko yabaga ari amahoro ndyamanye? Oya kuko iyo nabyukaga narushagaho kubabara no kumenya ko mbuze Kd nkeneye amahoro. Impamvu ni uko amahoro umuntu yiha atuzuye. Ni nko kwikirigita ukisekera.

Yesu niwe utanga amahoro. Niwe uyagira. Nta mupfu ugira amahoro. Amahoro agira abazima kandi ubuzima buba mu nzu cyangwa mu rugo rwa Data. Kubimenya byahinduye ubuzima bw’umwana w’ikirara. Yabuze amahoro, abura ibyishimo ariko asubiye kwa Se batangira kwishima.

Ndakwifuriza kugera aho ibyishimo nyabyo bitangirira: mu gakiza, kwa Data!

Umunsi mwiza kuri twese!

©️☕️You can access all my daily devotions at my below Facebook page:
Bishop Dr. Fidele Masengo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.